00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Nigeria batsinze Amavubi bahawe agahimbazamusyi ka 1000$

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 March 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Abakinnyi ba Nigeria bahawe agahimbazamusyi ka 1000$ (arenga miliyoni 1,4 Frw) kubera gutsinda Amavubi ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, warangiye rutahizamu Victor Osimhen atsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino.

Si ayo mafaranga gusa aba bakinnyi bazabona kuko abahamagawe babarirwa 200$ (284,000 Frw) ku munsi ku bwo kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

Bijejwe kandi ko bazahabwa andi 1000$ nibitwara neza bagatsinda Zimbabwe bafitanye umukino ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.

Nigeria iri ku mwanya wa kane mu Itsinda C n’amanota atandatu, irushwa ane na Afurika y’Epfo ya mbere.

Abakinnyi ba Nigeria bahawe agahimbazamusyi ka 1000$ nyuma yo gutsinda Amavubi
Abakinnyi ba Nigeria kandi bahabwa 200$ ku munsi
Uko amakipe ahagaze ku rutonde rw'Itsinda C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .