00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi babiri ba Mukura bari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikwa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 21 Kamena 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati muri Mukura Victory et Loisirs, Iragire Saïdi na Lucky Emmanuel nyuma yo guhagarikwa, bari mu gihirahiro cy’ahazaza habo muri iyi kipe.

Hashize ukwezi bamwe mu bakinnyi ba Mukura VS bahagaritswe, nyuma yo kwandikirwa amabaruwa avuga ko imyitwarire yabo ikemangwa.
Muri batanu bari bahagaritswe, batatu bagarutse mu mwiherero abandi babiri n’ubu ntibazi ikijya mbere.

Abakinnyi batanu bari bahagaritswe, ni Lucky Emmanuel, Iragire Saïdi, Mutijima Janvier, Duhayindavyi Gaël na Olih Jacques.

Nyuma Niragire Saïdi ugifite umwaka umwe muri iyi kipe, yasabye Ubuyobozi kumurekura cyangwa bukamukura mu gihirahiro ariko kugeza magingo aya nta gisubizo arahabwa.

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko uyu myugariro ndetse ba mugenzi we Lucky Emmanuel bahembwa nk’abakozi ba Mukura VS ariko n’ubu batarabwirwa icyo bajijijwe bahagarikwa.

Iragire Saïdi ngo yanasabye ubuyobozi ko bwamubwiza ukuri kugira ngo amenye niba atifuzwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga kuri aya makuru, IGIHE yifuje kuvugana n‘Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Gasana Jérôme ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Iragire Saïdi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS ariko umwaka we wa mbere ntabwo yahiriwe kuko yakinnye imikino mike. Amakuru yandi avuga ko uyu myugariro atarahabwa amafaranga ye yose ya ’recrutement.’

Iragire Saïdi n'ubu ntaramenya akiri umukinnyi wa Mukura VS nubwo ahembwa
Mukura VS ikomeje kugarizwa n'ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .