Abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza bagiye guhembwa na Skol

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports n’Umufatanyabikorwa wayo, Skol, bateguye umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino no kumurika ikipe nshya bazakoresha mu mwaka utaha.

Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 aho Rayon Sports ikorera imyitozo mu Nzove ku cyicaro cy’uruganda ‘Skol Brewery Ltd’.

Uyu muhango uteganyijwe nyuma y’imyitozo y’iyi kipe izatangira saa cyenda irangire saa kumi n’imwe z’amanywa.

Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol, Benurugo Kayihura Emilienne, yabwiye IGIHE ati “Ibirori bizaba bikubiyemo igice cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino kuko iyi kipe yahesheje ishema u Rwanda igera kure mu marushanwa ya CAF.”

Abayobozi n’abatoza ba Rayon sports nibo bazatoranya abakinnyi bahize abandi.

Muri uyu muhango hazerekanwa ku mugaragaro abakinnyi bashya n’ikipe muri rusange izakoreshwa muri 2018/19, hanamurikwe imyambaro mishya Skol yaguriye Rayon Sports.

Eric Rutanga, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Manishimwe Djabel na Shaban Hussein Tchabalala wagiye muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo bari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports.

Abafana bifuza kwitabira uyu muhango uzatangira saa kumi n’imwe n’igice bazishyura 1000 Frw ariko bagahabwamo ibinyobwa bibiri byengwa n’uruganda rwa Skol.

Uyu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya n’imyenda; Rayon Sports yaherukaga kuwukora tariki 19 Nzeri 2015.

Abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza mu mwaka w'imikino wa 2017/18 bagiye guhembwa n'uruganda rwa Skol
Rayon Sports yaherukaga gukora ibirori byo kwerekana abakinnyi bashya mu 2015
Shaban Hussein Tchabalala nubwo yagiye gukina muri Afurika y'Epfo ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi w'umwaka
Imyambaro izajya ikoreshwa mu myitozo
Rayon Sports mu mukino yakiriye izajya yambara imyenda yiganjemo ubururu
Umwenda Rayon Sports izakinana imikino yasuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza