Abakinnyi ba Rayon Sports bemereye Ubuyobozi ko bazasezerera Al Hilal muri CAF Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba Rayon Sports basezeranyije ubuyobozi bw’ikipe yabo ko bazakuramo ikipe ya Al Hilal Club Omdurman yo muri Sudani bazahura mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League mu kwezi gutaha.

Rayon Sports yakoze imyitozo kuri uyu wa Mbere nyuma yo kumenya inzira bazacamo mu gushaka itike yo kugera mu matsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi tombora yabaye kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatomboye guhura na Al Hilal Club Omdurman yo muri Sudani mu ijonjora ribanza mu gihe ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yakomeje hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda.

Mbere yo gutangira imyitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abakinnyi ba Rayon Sports bakoranye inama n’ubuyobozi bw’ikipe bukuriwe na Munyakazi Sadate.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yavuze ko baganirijwe n’ubuyobozi ku myitwarire igomba kubaranga muri uyu mwaka mushya w’imikino, banasabwa kwitegura neza imikino ibiri bazahuramo na Al-Hilal Club.

Rutanga yavuze ko nk’abakinnyi na bo bemereye ubuyobozi ko bazasezerera iyi kipe yo muri Sudani.

Ati "Ni inama yagarukaga ku myitwarire, uburyo tugomba kuzitwara nk’abakinnyi, uburyo tugomba gutegura umwaka utaha w’imikino banatwibutsa ikipe twatomboye uburyo tugomba kuzabyitwaramo kugira ngo tuzayikuremo, nk’abakinnyi twabyemeye.”

Kapiteni wa Rayon Sports avuga ko nta makuru menshi barabona kuri Al Hilal Club ariko bazi neza ko ari ikipe idakomeye cyane kandi na yo ikwiye kubaha Rayon Sports.

Ati” Urebye nta makuru menshi turakurura. Ayo dufite ni uko ari ikipe ikinika. Ni ikipe tuzakina idateye ubwoba cyane. Hari ibigwi ifite ariko na Rayon Sports ni ikipe yamaze kwerekana ko ifite ibigwi bitewe n’aho yageze, na bo bazaza badufitiye ubwoba bitewe n’aho twageze ubushize.”

Rutanga yakomeje avuga ko hari amasomo menshi imikino ya CECAFA yabasigiye, harimo kuba bafite ikipe y’abakinnyi beza, aho icyaburaga ari ukumenyerana.

Rayon Sports yamaze kugarura umutoza Roberto Oliveira Gonïarves de Carmo uzagera mu Rwanda ku wa Gatatu, iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Kirasa Alain, Lomami Marcel na Maniraguha Claude nk’abashobora kuzafatanya na we mu mwaka utaha w’imikino.

Al- Hilal Club izahura na Rayon Sports, yari mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yasezereraga Mukura Victory Sports ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric avuga ko na Al Hilal Club igomba gutinya Rayon Sports
Al-Hilal yakinnye amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza