Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe budashyize mu bikorwa ibyo bwabasezeranyije mu cyumweru gishize birimo imishahara n’agahimbazamusyi.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports [utifuje ko amazina ye atangazwa] yatangarije IGIHE ko bahisemo guhagarika imyitozo bitewe n’uko batarahabwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’ayandi y’uduhimbazamusyi baberewemo n’ikipe.

Ati "Uyu munsi imyitozo ntabwo twayikoze kuko bataraduha amafaranga baturimo. Ni ibirarane by’amezi abiri tutarabona.’’

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abakinnyi bagiye kugira inama n’ubuyobozi bw’ikipe kwa Visi Perezida wayo, Muhirwa Freddy kugira ngo hashakwe uburyo iki kibazo gikemuka.

Rayon Sports yahagaritse imyitozo mu gihe yitegura umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona izakirwamo na Kirehe FC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2019.

Iyi kipe irasabwa amanota atatu mu mikino ibiri isigaje kugira ngo yegukana igikombe cya cyenda cya shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza