Daily Mail yatangaje ko Manchester City yateguriye indege yihariye abakinnyi bayo bazajya mu birori bya Ballon d’Or. Aha rero niho umuturanyi akaba n’umukeba yahereye asaba lift ntiyayihabwa.
Bivugwa ko ibi byakozwe mu mujyo Manchester United yafashe wo kugabanya amafaranga isohora aho bishoboka hose, akaba ari umwe mu myanzuro ikomeje gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho Sir Jim Ratcliffe ayiguzemo imigabane, bimuhesha gucunga ibikorwa byayo bya Siporo.
Manchester City ifite abakinnyi benshi bazitabira uyu muhango barimo Rodri uhanganiye Ballon d’Or na Vinicius Junior wa Real Madrid.
Hari kandi Rúben Dias, Phil Foden, Erling Haaland, Savinho na Yui Hasegawa, Lauren Hemp na Khadija Shaw mu cyiciro cy’abagore.
Ni mu gihe, Manchester United yo ifite Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 21 kizwi nka Kopa Trophy.
Umuhango wo gutanga ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza, aho igihatse ibindi ari Ballon d’Or, uteganyijwe ku wa Mbere, tariki 28 Ukwakira 2024 i Paris kuri Théâtre du Châtelet guhera saa Tatu.
Umunya-Brésil, Vinicius Junior ukinira Real Madrid n’Umunya-Espagne, Rodri wa Manchester City nibo bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu mupira wa zahabu.
Lionel Messi na Aitana Bonmatí nibo bafite iki gihembo giheruka mu 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!