Abakinnyi ba FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa 70% by’umushahara

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bose ba FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus ndetse bazatanga ubundi bufasha kugira ngo abandi bakozi b’ikipe bafite imirimo ihoraho bahembwe.

Kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, yatangaje ko impamvu we na bagenzi be batinze kwemera uyu mwanzuro, ari uko bari bagisuzuma uburyo bizakorwamo, bagafasha ikipe yabo.

Ati “Mbere yo gukomeza, turashaka kubisobanura neza ko buri gihe twari dufite ubushake bwo kugabanya imishahara yacu kubera ko natwe tubizi ko turi mu bihe bidasanzwe. Twe nk’abakinnyi, turi hano buri gihe kugira ngo dufashe ikipe igihe ibidusabye.”

“Niba kugeza magingo aya ntacyo twavuze, ni uko twari tukiga uburyo twafasha ikipe no kureba abagizwe ho ingaruka cyane n’ibihe turimo. Ku ruhande rwacu, igihe cyageze, tuzagabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe. Tuzafasha kandi ikipe kugira ngo abandi bakozi bahembwe 100% by’imishahara yabo.”

Amakuru yari amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne, yavugaga ko abakinnyi bacitsemo ibice bitatu bitewe no kutumvikana kuri icyo cyemezo cyo kugabanyirizwa imishahara.

FC Barcelone yiyongereye ku yandi makipe akomeye i Burayi, yafashe icyemezo gikomeye muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus. Andi makipe ya Barcelone arimo iya Basketball, na yo azagabanyirizwa imishahara.

Abakinnyi ba Juventus yo mu Butaliyani n’umutoza wayo, Maurizio Sarri, bemeye guhara imishahara y’amezi ane uhereye muri Werurwe 2020, kugira ngo bafashe ikipe yabo.

Abakinnyi ba Bayern Munich bagabanyirijwe 20% by’imishahara mu gihe Borussia Dortmund izahemba abakinnyi bayo 50%.

Lionel Messi na bagenzi be bemeye kugabanyirizwa 70% by'umushahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .