Abakinnyi ba FC Barcelone bashwanye n’umutoza Quique Setién nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kamena 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba FC Barcelone bateranye amagambo n’umutoza Quique Setién mu rwambariro nyuma y’uko banganyije na Celta Vigo ibitego 2-2, bigatuma iyi kipe itakaza icyizere cyo gusubirana umwanya wa mbere.

Ku nshuro ya kabiri, FC Barcelone yananiwe gutsinda Celta Vigo iri mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, bituma Real Madrid ifata umwanya wa mbere ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota abiri nyuma y’uko itsinze Espanyol igitego 1-0 ku Cyumweru.

Ubwo umukino wari urangiye, Luis Suárez watsindiye FC Barcelone ibitego byombi ku wa Gatandatu, yabwiye abanyamakuru ko abatoza ari bo bo kunengwa kubera uko ikipe yitwara iri hanze, ikaba yaratsinze imikino ibiri gusa muri itandatu iheruka kuhakinira.

Ati “Ntekereza ko ariyo mpamvu abatoza baba bahari ngo basesengure ibintu nk’ibi. Twe tuba turi hano ngo dutange ibyo dufite byose mu kibuga. Hanze y’ikibuga cyacu, turi gutakaza amanota y’ingenzi tutigeze dutakaza mu yindi myaka y’imikino.”

Abakinnyi ba FC Barcelone ntibishimiye ibyemezo byagiye bifatwa n’umutoza Quique Setién mu mukino wa Celta Vigo nk’uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyabitangaje.

Marca yavuze ko uburakari bwabaye bwinshi ubwo abakinnyi bageraga mu rwambariro ndetse banenga umutoza ko yashyizemo Antoine Griezmann agasimbura Suárez watsinze ibitego bibiri, ubwo haburaga iminota 10 ngo umukino urangire.

Ikindi ni uburyo umutoza Setién yakuyemo umukinnyi ukiri muto, Riqui Puig, wasimbuwe na Arthur Melo wifuzwa na Juventus, ubwo hari hasigaye iminota ine, bikarangira Celta Vigo ihise ibishyura.

Marca ivuga ko kandi atari ubwa mbere abakinnyi ba FC Barcelone bahanganye n’umutoza Setién kubera ibyemezo by’imikinire ndetse bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza muri iyi kipe.

Kimwe mu byatumye Ernesto Valverde yirukanwa agasimbuzwa Quique Setién muri Mutarama, ni ukutitwara neza no kuba ikipe yarinjizwaga ibitego kenshi.

Real Madrid yaraye iyoboye shampiyona ya Espagne n’amanota 71 nyuma yo gutsindirwa igitego 1-0 na Casemiro imbere ya Espanyol, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri hagati yayo na FC Barcelone mu gihe hasigaye imikino itandatu.

FC Barcelone izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri ihura na Atlético Madrid mu gihe Real Madrid izahura na Getafe ku itariki ya 2 Nyakanga.

Abakinnyi ba FC Barcelone bashwanye n’umutoza Quique Setién nyuma yo gutakaza amanota kuri Celta Vigo ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .