Abakinnyi ba Etincelles barataka ubukene

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba Etincelles FC bakomeje gutaka ubukene nyuma yo kumara amezi abiri badahembwa ndetse bamwe muri bo bakaba batarahabwa amafaranga baguzwe ubwo bageraga muri iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu.

Etincelles FC irasabwa kubona miliyoni 70 Frw ziyongera kuri miliyoni 80 Frw ihabwa n’Akarere ka Rubavu kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa ibyo yateganyije mu ngengo y’imari ya 2019-2020 nk’uko ubuyobozi bwiyemeje kuzakoresha miliyoni 150 Frw.

Mu mafaranga iyi kipe yagenewe n’Akarere ka Rubavu nk’uko amakuru IGIHE ifite abivuga, imaze gukoresha miliyoni 60 Frw hakaba hasigaye miliyoni 20 Frw gusa.

Umwe mu bakinnyi ba Etincelles Fc utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko bamaze amezi badahembwa.

Ati’’ Tumaze amezi abiri tudahembwa n’amafaranga twaguzwe abenshi ntiturayabona. Sinzi niba tuzakina imikino yo kwishyura kuko ubukene bumeze nabi’.’

Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Etincelles FC, Gafora Abdulkalim, yavuze ko abakinnyi nta kirarane bafitiwe uretse uku kwezi ndetse yemera ko hari abakinnyi batarahabwa amafaranga baguzwe.

Ati’’ Barabesha nta n’ukwezi tubafitiye. Bahembwa taliki ya mbere, uyu munsi turi tariki 23 kandi amafaranga akarere kamaze kuyashyira kuri Konti. Ejo dufite umukino, ngiye kubaganiriza mbabwire ko amafaranga yahageze gusa hari abakinnyi tutaraha ayo baguzwe, hari nabo twahaye ibice ariko Meya yavuze ko baduha umushahara andi akazaboneka mu kwa 12.’’

Yakomeje avuga ko akarere kagomba kubaha ayandi mafaranga kuko miliyoni 60 Frw zitarangiza umwaka w’imikino wose.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, rutahizamu Mutebi Rashid akaba yagarutse mu myitozo nyuma y’igihe yarataye ikipe.

Mu ikipe ya Etincelles hakomeje kuvugwamo umwuka utameze neza aho bivugwa ko umutoza Seninga Innocent ashinjwa kuzana abakinnyi badashoboye harimo n’Abanya-Uganda. Hari kandi abakinnyi batishimye kuko bakina batarahabwa ayo baguzwe mu gihe abadakina bo bayahawe.

Iyi kipe iherutse guhabwa imyenda izajya iserukana na rutahizamu Jacques Tuyisenge wayinyuzemo, nyuma yo kubona ko isohoka buri wese yambaye ibyo yishakiye.

Etincelles FC ya munani n’amanota 11, izakira Police FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona uzaba kuri iki Cyumweru kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi ba Etincelles FC bamaze amezi abiri badahembwa, barataka ubukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza