Abakinnyi ba Bayern Munich basubukuye imyitozo ariko ntawegera undi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Mata 2020 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri abakinnyi ba FC Bayern Munich bakorera imyitozo iwabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata, bayisubukuye aho yabaye basiga metero ebyiri hagati y’umuntu umwe n’undi.

Iyi myitozo yabereye mu muhezo ku bibuga bya Säbener Straße, buri mukinnyi akaba yahageze yitwaye mu modoka ye.

Yabaye nyuma y’iminsi yari ishize ibikorwa byose by’imikino bihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ndetse iyi kipe yatangaje ko babanje kwita ku ngamba zose z’isuku.

Muri iyi myitozo yibanze ku yo kugorora umubiri, kwiruka no gutera umupira, nta mukinnyi wari wemerewe kwegera undi kuko byibuze habaga hari intera ya metero ebyiri hagati y’abantu babiri begeranye.

Bayern Munich yatangiye imyitozo nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage (DFL) ryari ryatanze ikiruhuko ku makipe, kugeza tariki ya 5 Mata.

Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yahagaritswe tariki ya 13 Werurwe kugeza ku ya 2 Mata kubera Coronavirus, ariko inama yahuje amakipe tariki ya 31 Werurwe yemeza ko ikomeza gusubikwa kugeza tariki ya 30 Mata 2020.

Bayern Munich yatsinze Chelsea ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League, iyoboye Shampiyona y’u Budage n’amanota 55 mu mikino 25 yari imaze gukinwa kugeza mu kwezi gushize.

Bayern Munich yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Mbere
Abakinnyi bari bamaze iminsi bakorera mu rugo nyuma y'uko Shampiyona yahagaritswe tariki ya 13 Werurwe
Umunyezamu Manuel Neuer asama umupira mu myitozo yasubukuwe uyu munsi
Hagati y'umukinni umwe n'undi habaga harimo intera nibura ya metero ebyiri
Abakinnyi bakoze kandi imyitozo yo gukora ku mupira ariko batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .