Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyenda ya Made in Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kamena 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bakomeye ba Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Héctor Bellerin na Reiss Nelson, bagaragate bambaye imyenda ya Made in Rwanda mu gikorwa cyiswe “Made in Rwanda Fashion Challenge”.

Aba bakinnyi bo mu ikipe ya mbere basabwe n’abanyarwanda bahanga imideli, ko bambara imyenda ya Made in Rwanda maze bihitiramo iyo bakunze bijyanye n’uko buri umwe abyifuza.

Ubu busabe bugamije gukomeza guteza imbere ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal, aho biyemeje guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu kwamamaza u Rwanda.

Bellerin na Aubameyang bavuze ko “bishimiye imyambaro” mu gihe Reiss Nelson yavuze ko ishati yambaye ari nziza kandi igezweho. Ati “Ushobora kujya ahantu hatandukanye uyambaye.”

Imyambaro yambitswe aba bakinnyi ni iyakozwe na Haute Baso, House of Tayo, Inzuki Designs, K’tsobe, Moshions, Rwanda Clothing na Uzi Collections.

Mu 2018 nibwo u Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal ku masezerano y’imyaka itatu, aho iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza ku kuboko kw’ibumoso kw’imyambaro yayo haba handitseho ijambo “Visit Rwanda” mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Abakinnyi ba Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson bitabiriye gahunda yo kwambara imyambaro ya Made in Rwanda
Bellerin usanzwe yerekana imideli, yagaragaye aberewe n'ishati ya Made in Rwanda
Usibye umupira w'amaguru, Nelson asigaye agaragara mu bikorwa byo kumurika imideli
Aubameyang yagaragaye aberewe mu mwambaro wahanzwe n'abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .