Kuri iki Cyumweru ni bwo Amavubi yatangiye umwiherero, yitegura imikino ibiri izayahuza na Sudani y’Epfo tariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya nyuma rigana muri CHAN 2024.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye, avuga ko mu bakinnyi batangiye umwiherero hatarimo aba APR FC basabiwe ikiruhuko n’ikipe yabo.
Ubuyobozi bwa APR FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko abakinnyi bayo bananiwe kubera imikino ikomeye kandi ikurikiranye baheruka gukina, bityo bazitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ku wa Kabiri bamaze kuruhuka.
Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert ni bo bakinnyi ba APR FC bahamagawe ku wa Kane.
Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali ku wa 19 Ukuboza mu gihe umukino ubanza uzabera muri Sudani y’Epfo ku wa 22 Ukuboza 2024.
AMAFOTO: Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino ibiri izahuramo na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Umukino ubanza uzabera i Juba tariki ya 22 Ukuboza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024. pic.twitter.com/nTLYI4QzFE
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 15, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!