00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba APR FC ntibitabiriye umwiherero w’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 December 2024 saa 08:28
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatangiye umwiherero wo kwitegura Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024), idafite abakinnyi ba APR FC basabiwe ikiruhuko n’ikipe yabo kubera umunaniro.

Kuri iki Cyumweru ni bwo Amavubi yatangiye umwiherero, yitegura imikino ibiri izayahuza na Sudani y’Epfo tariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya nyuma rigana muri CHAN 2024.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye, avuga ko mu bakinnyi batangiye umwiherero hatarimo aba APR FC basabiwe ikiruhuko n’ikipe yabo.

Ubuyobozi bwa APR FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko abakinnyi bayo bananiwe kubera imikino ikomeye kandi ikurikiranye baheruka gukina, bityo bazitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ku wa Kabiri bamaze kuruhuka.

Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert ni bo bakinnyi ba APR FC bahamagawe ku wa Kane.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali ku wa 19 Ukuboza mu gihe umukino ubanza uzabera muri Sudani y’Epfo ku wa 22 Ukuboza 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .