Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere nyuma y’amasaha 24 ifashe umwanya wa mbere muri shampiyona itsinze Bugesera igitego 1-0.
Nyuma ya Rayon Sports yasuye urwibutso rwa Jenoside ruri mu Murenge wa
Ntarama mu Karere ka Bugesera na Bugesera yabikoze, APR FC
yabaye ikipe ya gatatu.
Abakinnyi bayo bari kumwe n’Umunyamabanga wa APR FC, Michel Masabo; ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager), Lt Colonel Guillaume Rutayisire.
Hari kandi umubitsi wayo Kalisa Géorgine, ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Mupenzi Eto’o hamwe na Emile Kalinda na Mike Lagalette basanzwe ari abakunzi b’iyi kipe.
Basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana yakoranywe.
Nyuma abakinnyi bazengurutse urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!