00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba APR FC basabwe gufatira urugero ku Ngabo z’Igihugu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yibukije abakinnyi bayo ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza bagahora baharanira intsinzi nk’uko bimeze ku Ngabo z’u Rwanda.

APR FC izakira Mogadishu City Club yo muri Somalia ku Cyumweru mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubwo yasuraga abakinnyi aho bakorera imyitozo i Shyorongi, Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yababwiye ko batitwaye nabi mu mukino ubanza nubwo batatahukanye intsinzi.

Yabibukije ko umukino wo kwishyura bagiye kuwukinira mu rugo ndetse abasaba guharanira intsinzi nk’uko bimeze ku ngabo z’u Rwanda .

Ati “Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya, 43°C, ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi, ariko amahirwe dufite ubu ngubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda maze intsinzi igataha iwacu. Nk’uko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi, murabibona aho ingabo zacu ziri hose ikivugwa ni intsinzi, kandi iyo ntsinzi igendana n’imyitwarire myiza. Namwe rero mukomeze imyitwarire myiza musanganwe.”

Uyu muyobozi yashimiye abakinnyi uburyo bamaze kumenyerana mu gihe gito, anashimira abatoza uburyo babitaho.

APR FC yakinnye umukino ubanza na Mogadishu City Club idafite umutoza mukuru, Adil Mohamed Erradi, kubera ibyangombwa (UEFA Advanced) bitari ku rwego rwifuzwa na CAF.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Kapiteni wabo, Tuyisenge Jacques, yabwiye ubuyobozi ko bagowe n’ubushyuhe bwari hejuru muri Djibouti, yizeza intsinzi ku mukino uzaba ku Cyumweru.

Ati “Twakinnye umupira ariko twagowe cyane n’ubushyuhe tutari tumenyereye bwari hejuru cyane ariko ubu njyewe n’abakinnyi bagenzi banjye turiteguye, imyitozo turi guhabwa n’abatoza ni myiza, twiteguye gutanga ibyishimo kuko hano ni iwacu turahamenyereye.”

Yakomeje agira ati “Turabashimira uko mutwitaho, ntacyo turababurana, turabashimira umwanya muduha, ibyo byose mudukorera twiteguye kubibashimira neza tubaha intsinzi iteka.”

APR FC izaba isabwa gutsinda Mogadishu City Club kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho yahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi ba APR FC guharanira intsinzi no kurangwa n'imyitwarire myiza nk'uko bimeze ku Ngabo z'u Rwanda
Kapiteni wa APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuze ko bagowe n'ubushyuhe bwo muri Djibouti, ariko bazitwara neza ku Cyumweru
Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, ntaremererwa gutoza Imikino Nyafurika
Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati usanzwe ari umutoza wungirije muri APR FC, ni we watoje umukino ubanza
APR FC irasabwa gusezerera Mogadishu City Club ku Cyumweru, ikazahura na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .