Amavubi yasabye agahimbazamusyi ku mukino wa Cap-Vert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yijeje abakinnyi b’Amavubi ko azabavuganira ku busabe bamugejejeho ko bahabwa agahimbazamusyi mu gihe batsinda Cap-Vert mu mukino uzaba ku wa Kabiri.

Ubusanzwe mu ikipe y’Igihugu nta gahimbazamusyi gatangwa ku mukino uwo ari wo wose twatsinzwe, cyeretse uwahesheje Igihugu kuva mu cyiciro kimwe kijya mu kindi. Ni ukuvuga umukino Amavubi aherutse gukina na Cap-Vert nta mafaranga y’agahimbazamusyi abakinnyi bahawe.

Hari ubwo abakinnyi bahabwaga agahimbazamusyi ka miliyoni eshatu, urugero ni nk’ababonye itike ya CHAN ya 2020 n’abatsinze Seychelles mu cyiciro cya mbere cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Inota u Rwanda rwakuye muri Cap-Vert ku wa Kane, ryarufashije gukomeza kugira icyizere cyo guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022 nubwo kugeza ubu ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu F riyobowe na Cameroun ifite amanota arindwi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, yandikiye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, asaba ko abakinnyi bashyirirwaho agahimbazamusyi mu gihe batsinda Cap-Vert ku wa Kabiri.

Mu myitozo yabaye ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Ikipe y’Igihugu yasuwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yashimiye abakinnyi uko bitwaye muri Cap-Vert, abizeza ubufasha mu busabe bamugejejeho ko bazahabwa agasimbazamusyi nibatsinda Cap-Vert.

Ati “Ndabashimira ibyo mwakoze, biduha icyizere, bigaragaza ko byose bishoboka. Ubutumwa bwanyu twarabubonye, tuzabuganiraho n’abandi. Biri ngombwa rwose, nta muntu wakoze udakwiye gushimirwa, ariko rero gushimirwa kwe birongera bikiyongera igihe yakoze ibindi biri ngombwa, aho biroroha mu kubihagararaho, biroroha no gufata ikindi cyemezo bitandukanye n’izindi nzira bisanzwe binyuramo.”

Yasabye abakinnyi b’Amavubi kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda, bazakiramo Cap-Vert ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, kugira ngo na we bizamworohere kugeza ku zindi nzego ubusabe bw’agahimbazamusyi kabo.

Ati “Icyo mbasaba ni uko niba mwarashimishije Abanyarwanda muri hariya, ngira ngo aho bigeze ni ugukuba kabiri cyangwa gatatu. Icyo mbasaba ni ugushyira umutima ku mukino. Reka dukomereze aho, naho ubutumwa bwa kapiteni nzabukoraho, nzareba uko mbiganira n’abandi, ariko mumfashe sinzajye kuganira mvuga ndya indimi.”

Umukino w’u Rwanda na Cap-Vert uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15:00).

Amavubi yamaze kwiyongeramo Sugira Ernest uri gukorana n’abandi kuva ku Cyumweru.

Abakinnyi b'Amavubi basabye guhabwa agahimbazamusyi ku mukino wa Cap-Vert
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yongeye gusura Amavubi ku myitozo, yizeza abakinnyi kubavuganira
Sugira Ernest (iburyo) yasanze bagenzi be mu mwiherero ku wa Gatandatu
Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima, ahanganye na kapiteni wa Cap-Vert Ryan Mendes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .