00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi barindwi ba Paris Saint Germain bavuze ku byiza bizabazana mu Rwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 12 Kamena 2021 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, bavuze ahantu bifuza kuzaza kuruhukira mu Rwanda, biciye mu bufatanye iyi kipe ifitanye na rwo.

Mu 2019, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St. Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikiran PSG n’isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’

Ubu bufatanye kandi bwitezweho kurushaho gufungurira amarembo abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

U Rwanda rwiteze ko binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain’ abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Abakinnyi ba PSG bifuza kuza mu Rwanda ni Alesandro Florenzi, Ángel Di María, Moïse Kean, Abdou Diallo, Rafinha, Sarabia na Danilo, biciye mu mashusho, bishimiye ibyiza by’u Rwanda banavuga ibice by’iki gihugu bifuza kuzaruhukiramo n’abo bifuza kuzatemberana ubwo bazaba bageze mu Rwanda.

Aba bakinnyi bavuze impamvu bazatemberera mu Rwanda n’ibyiza byarwo kugeza ubu bamaze kumenya birimo ingagi, Ingoro Ndangamurage, Amashyamba, Amahoteli n’ibindi.

Buri wese yagiye avuga ibyo yifuza gusura ubwo azaba ageze mu Rwanda n’abo yifuza kuzaba ari kumwe na bo. Hari nko kuzamuka imisozi no kureba ubwiza bw’amashyamba, gutembera muri kajugujugu, kunyonga igare, gusura Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda n’ibindi.

Rafinha yagize ati “Nkunda kunyonga igare mu by’ukuri ndetse nzanareba ingagi kuko ni amahirwe nzaba mbonye. Aho ntuye nta na rimwe nigeze nzibona zinyegereye. Ndatekereza ko kuzireba zinyegereye no kuganira na zo, ari ibihe ntazibagirwa mu buzima bwanjye. Nifuza kubaza ndi kumwe na Neymar nk’inshuti yanjye.“

Yakomeje avuga ko kuzasura Inzu Ndangamurage y’u Rwanda, ntako bisa kuri we ndetse ko azahigira byinshi. Ati "Ameteka adasanzwe y’u Rwanda ni amateka ankurura cyane."

Abdou Diallo we yavuze ko yifuza kuzatemberezwa muri kajugujugu ariko yongeraho ko akunda Inzu Ndangamurage z’u Rwanda.

Ati “Ntabwo na rimwe ndurira ku musozi na kajugujugu. Nishimiye kuzabikora ngo mbyungukiremo numve uko biba bimeze, nkaba ndi kumwe na Sarabia, Moïse Kean cyangwa Gueye.“

Ku ruhande rwa Danilo Pereira yavuze ko akunda igare no kureba inyamaswa zitandukanye zisanzuye akaba anifuza kuzasura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda.

Ati "Ndatekereza ko ari ahantu heza ho gusura. Nkunda inyamaswa no kuzibona zigenga zikora ibyo zishaka, zishimye. Ni byiza kuri zo, nkaba ndi kumwe na Rafinha, kuko ni umusore mwiza. Arasetsa cyane.“

Alesandro Florenzi we yavuze ko akunda amashyamba yo mu Rwanda ndetse n’Ibidukikije muri rusange, ariko by’umwihariko akunda Ingagi avuga ko azishimira kugera mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda.

Ati "Mvugishije ukuri, nimbona amahirwe yo kujyayo, nziga amateka menshi y’u Rwanda kandi nzahishimira. Nzahitamo kujya mu Ishyamba, nkajyana na Leo Paredes kuko twiyumvanamo. Numva nahorana na we kuko anshimisha.”

Rafinha yagize ati “Ndifuza kuzacumbika mu mahoteli ari hagati mu ishyamba. Ndanifuza kuzaba ndi ku Kiyaga. Njye ndifuza kuzajya ku Kiyaga. Reba za Hoteli nziza. Hafite umwuka mwiza ni nka Hoteli ya nyuma. Ndifuza kuzaziraramo kuko byihariye. Nkunda umwihariko waho. Njye ku giti cyanjye nkunda Hoteli. Nkzaba ndi kumwe na Neymar. Ni inshuti idasanzwe.”

Moïse Kean na we yavuze ko yiteze kwigira byinshi mu Rwanda akarumenya neza. Ati "Iyo ugiye ahantu hadasanzwe, uhigira byinshi kandi njye nkunda kwiga. Ndatekereza ko umunsi umwe nzamenya neza u Rwanda. Nkunda kubona abantu babyina mu muco wa kinyarwanda. Mba mbona ari byiza. Ni ibintu bitandukanye byerekana umuco, biranshimisha."

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Guhera umwaka ushize w’imikino 2019-2020, ubu bufatanye nibwo bwatangiye ndetse bukaba burimo ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa ari byo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.

Alesandro Florenzi avuga ko u Rwanda rufite byinshi byiza birimo Ingagi n'Amashyamba
Pablo Sarabia arifuza kuzatemberezwa mu Birunga by'u Rwanda
Ángel Di María yavuze ko akunda amashyamba y'u Rwanda
Danilo Pereira we azishimira kugera mu Nzu Ndangamurage y'u Rwanda
Rafinha yavuze ko akunda Ingagi z'u Rwanda bidasanzwe
Moïse Kean yavuze ko azishimira kubona ibyiza by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .