Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo, iri mu itsinda B rimwe na Djibouti na Tanzania mu gihe itsinda A rigizwe na Uganda, Ethiopia, Kenya na Sudani y’Epfo.
Mbere y’uko irushanwa nyir’izina ritangira ku wa Gatandatu, Umutoza w’u Rwanda, Rwasamanzi Yves, yatangaje abakinnyi 26 azifashisha muri iri rushanwa biganjemo abakinnye CECAFA y’Abatarengeje imyaka 15 yabereye muri Eritrea mu 2019.
U Rwanda ruzatangira irushanwa rukina na Tanzania ku wa Gatandatu saa 15:30 kuri Stade Umuganda mu gihe undi mukino ruzawukina na Djibouti ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020.
Umukino wa mbere muri iyi mikino y’amakipe y’ingimbi uzatangira saa sita (12:00), aho Uganda izahura na Sudani y’Epfo biri kumwe mu itsinda A.
Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Maroc mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Abakinnyi 26 u Rwanda ruzakoresha muri CECAFA U-17
Abanyezamu: Ruhamyankiko Yvan, Niyonsaba Ange Elie na Akimana Shalom.
Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Sérieux, Rugambwa Fred, Tabaro Rahim, Ishimwe Rushami Alvin na Rwatangabo Kamoso Steven.
Abakina hagati: Iradukunda Siradji, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Irakoze Jean Paul, Niyo David, Muvunyi Danny, Shami Chris, Gatete Jimmy na Cyusa Moubarak Akrab.
Ba rutahizamu: Mwizerwa Eric, Irihamye Eric, Uwizeyimana Célestin, Sibomana Sultan Bobo, Mugisha Edrick Kenny, Shingiro Honoré, Niyokwizerwa Benjamin na Salim Saleh.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!