00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 25 b’Amavubi bahamagariwe kwitegura imikino ya gicuti na Sudan

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 25 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti na Sudani.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo Carlos yahamagaye abakinnyi 25 harimo umuzamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael, uhamagawe bwa mbere.

Amavubi ahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri ya gicuti afitanye na Sudan tariki ya 17 na 19 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni urutonde rugaragaraho abakinnyi bataherukaga mu ikipe y’igihugu nka myugariro Nsabimana Aimable na Muhadjiri Hakizimana. Kudahamagarwa kwa rutahizamu Twizerimana Onesme uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kugeza ubu no guhamagarwa kwa Manzi Thierry udafite ikipe byatunguye benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu.

U Rwanda rwaherukaga gukina imikino ya gicuti muri Maroc muri Nzeri 2022. Muri iyo mikino umwe yawukinnye na Guinée équatoriale urangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, kuko yanganyije 0-0. Undi yawutsinzwe na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1.

Amavubi azatangira umwiherero tariki 14 Ugushyingo 2022.

Abakinnyi bose bahamagawe

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali), Ishimwe Jean Pierre (APR) na Cuzuzo Aime Gael (Gasogi United)

Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Niyomugabo Claude (APR FC), Manzi Thierry (nta kipe afite) Mutsinzi Ange (Trofense muri Portugal) na Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Niyigena Clement (APR) na Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (Deinze, Belgique),Niyonzima Ally (Bumamuru, Burundi), Rubanguka Steven (Zimbru Chișinău, Moldova), Rafael York (Eskilstuna, Sweden), Ishimwe Girbert (Orebro Syrianska,Sweden), Sahabo Hakeem (Lille, France), Muhire Kevin (Al Yarmouk, Kuwait).

Rutahizamu: Habimana Glen (Victoria Rosport, Luxembourg), Muhozi Fred (Kiyovu), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu), Gerard Gohou (Aktobe, Kazakhstan), Nshuti Dominique Savio (Police Fc) na Hakizimana Muhadjiri (Al Kholood, Saudi Arabia).

Muhadjiri yahamagawe mu Amavubi azitegura gukina na Sudan
Cuzuzo ufatira Gasogi United yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'Igihugu
Nsabimana Aimable yagarutse mu ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .