Abakinnyi 11 bakomeye bari gusoza amasezerano i Burayi (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos n’uwa FC Barcelone, Lionel Messi, ni bamwe mu bakinnyi 11 bakomeye i Burayi bazasoza amasezerano yabo ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Tariki ya 30 Kamena ni umunsi wihariye ku ngengabihe y’umupira w’amaguru. Ni itariki bizwi ko shampiyona zikomeye i Burayi ziba zararangiye ndetse ni bwo amasezerano menshi arangira ku bakinnyi.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, umukinnyi uwo ari we wese ufite amasezerano azarangira muri Kamena yatangiye kugirana ibiganiro n’abamwifuza bose.

Umwe mu bagarukwaho cyane bari gusoza amasezerano ni Lionel Messi, ariko hari n’abandi 10 bafite amazina akomeye bashobora guhindura amakipe mu mpeshyi cyangwa bakazaba ari abakinnyi bigenga.

Gianluigi Donnarumma (umunyezamu wa AC Milan)

AC Milan irashaka kugumana uyu munyezamu w’imyaka 22. Ushakira amakipe Donnarumma, Mino Raila, ari gusaba ko umukiliya we yajya ahabwa umushahara wa miliyoni 10€ ku mwaka mu gihe ubuyobozi bw’ikipe butanga miliyoni 7,5€ ku myaka itanu.

Uyu mugabo wubatse izina i Burayi kubera abakinnyi bakomeye ashakira amakipe, ashaka ko Donnarumma azishyurwa miliyoni 40€.

Sergio Ramos (myugariro wa Real Madrid)

Nyuma y’ibiganiro byafashe igihe kitari gito hagati ya Real Madrid na Sergio Ramos, birashyira ko uyu kapiteni azongera amasezerano muri iyi kipe y’i Bernabéu.

Kudahuza mu biganiro by’impande zombi byaturutse ku bwumvikane bucye bwabaye hagati ya Ramos na Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez.

Ramos yifuza gukomeza gukinira Real Madrid. Gusa, uyu mugabo w’imyaka 34 yagiye biguru ntege mu biganiro byo kongera amasezerano mashya kuko yagabanyirizwa 10% ku mushahara mu myaka ibiri yahabwa mu gihe we yifuza gusinya imyaka itatu.

David Alaba (myugariro wa Bayern Munich)

Alaba w’imyaka 28 yanze kongera amasezerano muri Bayern Munich yari amazemo hafi imyaka 10.

Ibi bimuha amahirwe yo kwivuganira n’indi kipe imwifuza. Real Madrid ni yo ishobora kumusinyisha, ikajya imuhemba miliyoni 11€ ku mwaka nyuma yo gukuramo imisoro. Manchester City na yo yifuza uyu myugariro.

Eric García (myugariro wa Manchester City)

Umunya-Espagne Eric García bivugwa ko yifuza gusubira i Barcelone ndetse byatangiye kugira imbaraga muri aya mezi abiri ashize.

Ibibazo by’ubukungu butifashe neza muri Barça n’amatora y’umuyobozi wayo biri mu byakomye mu nkokora igurwa rw’uyu mukinnyi w’imyaka 20, ariko haracyari amahirwe ko yakwerekezayo.

Aissa Mandi (myugariro wa Real Betis)

Mandi wavukiye mu Bufaransa ariko akaba akinira Algeria, ni umwe muri ba myugariro bakina imyanya myinshi, aho yakwifashishwa mu mutima w’ubwugarizi no ku ruhande rw’iburyo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 umaze guhamagarwa inshuro 59 muri Algeria, ari kuvugwa cyane muri Liverpool imwifuza, ariko hari ibiganiro akiri kugirana n’umutoza Manuel Pellegrini kugira ngo agume muri Real Betis.

Memphis Depay (akina hagati muri Lyon)

Umuholandi Mempis Depay yabitangaje ku mugaragaro ko yifuza kujya muri FC Barcelone ndetse yari agiye kubigeraho mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo Ronald Koeman yagirwaga umutoza i Camp Nou.

Kugura Depay ni ubusabe bwa Koeman mu gihe uyu mukinnyi ukina asatira izamu yifuzwa kandi na Juventus yo mu Butaliyani.

Julian Draxler (akina hagati muri PSG)

Umudage Draxler aherutse gutangaza ko ahazaza he azahavuga muri Werurwe 2021.

Yagiye muri PSG mu 2017 aguzwe miliyoni 42€ muri Wolfsburg yo muri Bundesliga, afasha iyi kipe yo mu Bufaransa gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona ya Ligue 1.

Angel di Maria (akina hagati muri PSG)

Di Maria ukomoka muri Argentine na we azasoza amasezerano muri Kamena ndetse bivugwa ko ashobora gusubira muri Premier League, aho yifuzwa n’amakipe arimo Tottenham.

Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro 100 mu ikipe y’Igihugu ya Argentine yakiniye Real Madrid na Manchester United, aho yavuye ajya i Paris.

Luka Modrić (akina hagati muri Real Madrid)

Luka Modrić w’imyaka 35 ni umwe mu bakinnyi beza umutoza Zinedine Zidane agishingiyeho, ariko amasezerano ye azarangira muri Kamena.

Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko ibiganiro biri kugenda neza ndetse bishoboka ko azaguma muri Real Madrid.

Lionel Messi (rutahizamu wa Barcelone)

Kimwe mu bibazo bikomeje kugarukwaho na benshi bakurikirana umupira w’amaguru ku Isi ni ahazaza ha Lionel Messi. Amatora y’umuyobozi mushya wa FC Barcelone ashobora kuzagira uruhare rurni mu cyemezo kizafatwa n’uyu mukinnyi.

Paris Saint-Germain na Manchester City ni andi makipe abiri bishoboka ko yakwerekezamo, akazakomereza muri NYCFC yo muri MLS, isangiye abaterankunga n’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Sergio Agüero (rutahizamu wa Manchester City)

Nubwo amasezerano ya Sergio Kun Agüero azarangira ku wa 30 Kamena, Manchester City yiteguye kumuha undi mwaka umwe, ariko na we akabanza kwemera kugabanyirizwa umushara. Uyu mugabo w’imyaka 32, kuri ubu ahembwa asaga miliyoni 12€ ku mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .