00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 10 muri 30 ni bo bakwiye kuguma muri Rayon Sports: Ni nde ugenda, ni nde ukwiye gusigara?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 3 May 2024 saa 04:16
Yasuwe :

Undi mwaka w’imfabusa kuri Rayon Sports washimangiwe bitunguranye ubwo iyi kipe yasezererwaga na Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro, aho yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, cyasangaga ikindi nk’icyo mu mukino ubanza, birangira inaniwe guhagarara ku gikombe yatwaye nk’uko byagiye bigenda mu myaka yabanje.

Gutsindwa na Bugesera FC byababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports aho bamwe banabigejeje kure batangira kugirira inzigo iyi kipe yo mu Burasirazuba yabakuyemo, gusa abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bavuga ko Gikundiro yagaragaje ko urwego rw’abakinnyi bayo ruri hasi.

Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi kipe yari yemerewe arenga miliyoni 25 Frw kugira ngo isezerere Bugesera FC, ariko birangira yinaniwe, byerekana ko ahari urwego rw’abakinnyi bayo ruri hasi ari na yo mpamvu hakenewe abakinnyi benshi ngo ishobore guhatana mu mwaka utaha wa shampiyona.

Muri uyu mwaka wonyine, Rayon Sports yatakaje abakinnyi batanu bari mu bagenderwagaho, barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdoul, Umunyezamu Hakizimana Adolphe, Rutahizamu Musa Essenu na ba kizigenza Luvumbu Héritier Nzinga na Joackiam Ojera.

IGIHE yatunze itoroshi muri iyi kipe, tureba abakwiye kugenda n’abakwiye gusigara ngo Murera yongere iririmbwe i Nyanza no mu bice bitandukanye.

Khadim N’Diaye: Uyu munyezamu ukomoka mu gihugu cya Sénégal, yaguzwe kugira ngo asimbure Hakizimana Adolphe wari werekeje muri AS Kigali, aho byarangiye anahise afata umwanya wa mbere mu izamu ahigitse Umunya-Uganda, Simon Tamale.

Umwanzuro : Ahagume

Simon Tamale : Uyu Munya-Uganda ukinira Rayon Sports ntiyigeze yemeza abafana. Kuba ari umunyamahanga wa kabiri mu izamu ni igihombo kuri iyi kipe.

Umwanzuro : Agende

Hategekimana Bonheur : Ni umunyezamu utarakunze gutenguha buri uko yitabajwe kandi wishimira kuba yajya ku ntebe y’abasimbura. Nubwo ikinyabupfura cye rimwe na rimwe kimugonga ariko ni ingenzi mu rwambariro.

Umwanzuro : Ahagume

Mitima Isaac : Umwe mu bakinnyi mbarwa bagifite amasezerano muri Rayon Sports. Ni we ubwugarizi bw’iyi kipe bwakabaye. Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu.

Umwanzuro : Ahagume

Nsabimana Aimable : Yaguzwe ngo yongere ubunararibonye mu bwugarizi bw’iyi kipe ariko nk’uko byagenze muri Kiyovu Sports, ntiyatanze umusaruro nk’uko byari byitezwe.

Umwanzuro : Agende

Ganijuru Elie Ishimwe : Umwaka wa mbere wari mwiza kuri uyu myugariro wahoze muri Bugesera FC ariko byagiye bigenda buhoro buhoro. Ntakiri ku rwego rwo gukinira iyi kipe.

Umwanzuro : Agende

Serumogo Ali : Urwego yariho muri Kiyovu Sports rwatumye yari atangiye kujya yicaza Fitina Ombolenga mu Ikipe y’Igihugu. Gusa yaje gusubira inyuma ariko ubunararibonye bwe Rayon Sports irabukeneye nubwo bizasaba gushaka undi uri ku rwego rwe.

Umwanzuro : Asigare

Mucyo Didier Junior : Undi myugariro wa Rayon Sports wasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Na we ni igihe cyo gushakira ahandi nubwo bivugwa ko yamaze kumvikana na Police FC.

Umwanzuro: Agende

Bugingo Hakim : Uyu myugariro wavuye muri Gasogi na we aracyafite amasezerano muri Rayon Sports. Nubwo yagize intangiriro mbi za shampiyona ariko buhoro buhoro yagiye yibona mu ikipe kugera anahamagawe mu Ikipe y’Igihugu. Nubwo atari uwo kubanzamo ariko na none si uwo kureka uyu munsi.

Umwanzuro: Ahabwe amahirwe ya nyuma

Aruna Moussa Madjaliwa: Umukinnyi wa mbere ku mwanya we mu bakina mu Rwanda kuri ubu. Ikibazo, yaje kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho na magingo aya impano ye yabaye nka rya Taranto ipfundikiwe.

Umwanzuro: Agurishwe

Kanamugire Roger: Umusore ukiri muto uri kuzamuka neza. Ni ejo hazaza h’iyi kipe.

Umwanzuro: Ahagume

Bavakure Ndekwe Félix: Ndekwe Abanyarwanda bamenye muri Gasogi United ntabwo yari yongera kugaragara mu makipe ya AS Kigali na Rayon Sports yakinnyemo. Ubanza na we amazina manini amugora.

Umwanzuro: Agende

Mugisha François ‘Master’: Umwe mu bakinnyi bakunda gukundwa n’abatoza bava ku Mugabane w’u Burayi ariko bigoranye kumvisha abafana umwanya we wa nyawo. Gusubira kwa Master muri Rayon Sports mu 2021, ntibyakiriwe neza kandi na we ntiyakoze byinshi ngo yemeze abakunzi b’iyi kipe bivugwa ko na we akunda.

Umwanzuro: Agende

Raphael Osalue: Umukinnyi wo hagati watijwe mu Ikipe ya AS Kigali. Ku munsi we mwiza ni kizigenza ariko ntahozaho kandi imvune ntizibimufashamo. Ikindi kandi, amasezerano ye ari kurangira.

Umwanzuro: Yigumire aho yagiye

Muhire Kevin: Kapiteni w’ikipe, umukinnyi ngenderwaho, umuyobozi mu kibuga no hanze yacyo, “Chouchou” w’abafana. Ikibazo, ese Kevin azemera kuguma mu Rwanda umwaka utaha?

Umwanzuro: Ahabwe byose agume muri Rayon Sports

Iradukunda Pascal: Petit Skol ni umwe mu bana bagaragaje ejo heza aho uyu mwaka yagaragaye kenshi mu ikipe y’abato ya Rayon Sports. Igitutu cy’iyi kipe si cyo gutuma ahaguma uyu mwaka ariko akenewe mu myaka iri imbere.

Umwanzuro: Atizwe

Kalisa Rashid: Kalisa Rachid na we ni undi mukinnyi ushobora gukina neza akaba uwa mbere ku mwanya we ubundi bikagorana kumenya uko byagenze. Hasi, hejuru he muri Rayon Sports byatumye abafana bamutakariza icyizere.

Umwanzuro: Agende

Mvuyekure Emmanuel “Manu”: Ibyabaye kuri Manu biragoye kubisobanura. Ku ntangiriro yari umukinnyi mwiza ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’Abarundi yari umwe mu batangira muri 11. Gusa uyu muri Rayon Sports byagezeho biranga burundu.

Umwanzuro: Agende

Ngendahimana Eric: Gasongo, abakunzi ba Rayon Sports ntabwo bazamwibagirwa ku ntsinzi yatumye babona kuri Derby muri Gashyantare na Kamena 2023. Ni umukinnyi ugira ikinyabupfura kandi witanga iyo yitabajwe. Nubwo imyaka imujyanye ariko aracyakenewe mu rwambariro rw’iyi kipe.

Umwanzuro: Ahagume

Tuyisenge Arsène: Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Tuyisenge ntabwo ashyuha cyangwa ngo abire. Kuba akiri muto byashoboka ko yazavamo uwo aba-Rayons bashaka.

Umwanzuro: Ahagume

Iraguha Hadji: Uyu na we ni kimwe na Arsène. Mu ikipe irimo umwuka mwiza yaba umusimbura utari mubi cyane ko abameze nkawe b’abenegihugu atari benshi.

Umwanzuro: Ahagume.

Charles Bbaale: Rutahizamu w’Umunya-Uganda ntiyemeje abakunzi ba Rayon Sports. Uyu watangiye yitwara neza kuri Derby [ya Rayon na APR] byarangiye abaye nka ya sosi y’intama. Aracyafite amasezerano y’undi mwaka muri iyi kipe.

Umwanzuro: Agurishwe

Youssef Rharb: Ibyabaye kuri uyu munya-Maroc hagati yo kuva muri Rayon no kuyigarukamo Imana ni yo ibizi. Gusa ntabwo akiri wa wundi.

Umwanzuro: Agende

Rudasingwa Prince: Umukinnyi ukiri muto, ugifite byinshi byo kwiga na byinshi byo gutanga. Ni umwana w’ikipe nubwo yonkejwe n’abakeba.

Umwanzuro: Ahagume

Paul Gomis: Umunya-Sénégal waguzwe yitezweho gusimbura Musa Esenu wari usoje amasezerano muri Mutarama, ariko na we yatsinze igitego kimwe mu Gikombe cy’Amahoro kuri penaliti, ubwo Rayon Sports yasezereraga Vision FC muri 1/2.

Umwanzuro: Agende

Alsény Camara Agogo: Undi rutahizamu waguzwe mu mpera za 2023. Kimwe na Gomis, uyu Munya-Guinée yahombeye Aba-Rayons. Yavuye mu Rwanda mbere ya Derby ya APR muri Werurwe, ku mpamvu z’umuryango we.

Umwanzuro: Yaragiye nubwo Rayon Sports yabihishe.

Youssef Rharb ntakiri wa wundi, ni igihe cyo kongera kurira indege akagenda
Abakunzi ba Rayon Sports ntibanyuzwe n'umwaka w'imikino uri gusozwa
Muhire Kevin na Tuyisenge Arsène ni bamwe muri bake baguma muri Rayon Sports
Mucyo Didier ni umwe mu basohoka mu ikipe
Mugisha 'Master' na Nsabimana Aimable ntibagaragaje urwego rukwiye muri Murera
Ndekwe Félix na Simon Tamale ni bamwe mu bakwiriye kwerekwa umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .