00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 10 bo kwitega ku mukino wa APR FC na Pyramids

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 September 2024 saa 01:22
Yasuwe :

APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri bikomeje imyiteguro y’umukino wa kabiri mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Champions League.

Ni umukino uzaba ukomeye impande zose cyane ko atari ubwa mbere aya makipe ahuriye muri iki cyiciro nubwo byarangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isezerewe.

Uyu mukino ubanza uteganyijwe ku wa gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, uzitabirwa n’abafana batari bake bazaba bahuriye muri Stade Amahoro ngo bihere ijisho ibigugu muri ruhago.

Tugiye kurebera hamwe abakinnyi beza bo kwitega muri uyu mukino bigendanye n’imyanya bakinaho yangwa se uko bazaba bahanganye ku makipe yombi.

Mostafa Fathi na Niyomugabo Claude

Niyomugabo Claude ni umwe muri ba myugariro beza bari mu Rwanda ndetse aherutse kubigaragaza mu mukino Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahuriyemo na Nigeria.

Mu mukino uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse na Pyramids, azaba afite akazi katoroshye kuko azaba ahanganye na Mostafa Mohamed Fathi Abdel utaha izamu anyuze ku ruhande.

Uyu mukinnyi aramwibuka neza kuko ariwe watsinze iyi kipe ibitego bine muri 6-1 yatsindiwe mu Misiri mu mwaka ushize ubwo yabasezereraga.

Niyomugabo Claude yiteguye gutanga byose ku mukino wa Pyramids aho azaba ahanganye n'abarimo Mostafa Fathi

Mohamed Chibi na Mugisha Gilbert

Aba ni abandi bakinnyi bo kwitega muri uyu mukino kuko rutahizamu Mugisha Gilbert amaze kumenyera imikino mpuzamahanga, bisaba ko Mohamed Chibi amuhozaho ijisho cyane ko arangaye yamuca mu rihumye.

Mugisha kandi ni umwe mu bakinnyi biteguye neza kuko ari kumwe na bagenzi be nyuma yo kuva mu mikino y’Ikipe y’Igihugu aho yari ahanganye n’abarimo Ajayi Semi wa Nigeria ukinira West Bromwich Albion.

Ihangana kuri aba bakinnyi na ryo ni iryo kwitega kuko umwe muri bo aramutse atitaye ku wundi ibitego cyangwa imipira ivamo ibitego yaboneka mu buryo bworoshye.

Chibi ni nawe watsinze igitego cya gatanu muri bitandatu APR FC yinjijwe.

Mugisha Gilbert na Mohamed Chibi bazahangana mu mikino wa Pyramids na APR FC

Niyigena Clement na Fiston Mayele

Myugariro Niyigena Clement ni inkingi ya mwamba yo kugira ngo APR FC itazinjizwa igitego muri uyu mukino. Ariko ntibyoroshye kuko azaba ahanganye n’Umunyekongo, Fiston Mayele.

Mayele ni rutahizamu ngenderwaho muri Pyramids ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mbere yo kuza mu Rwanda yabanje gukinira Ikipe y’Igihugu cye ndetse yinjiza igitego muri 2-0 batsinze Ethiopia.

Usibye ibyo kandi yari amaze guhesha Pyramids Igikombe cya Egypt Cup nyuma yo kwinjiza igitego 1-0 atsinda ZED FC.

Niyigena afite akazi katoroshye ko gutuma uyu rutahizamu atenyeganyega nubwo agomba gufatanya na mugenzi we Nshimiyimana Yunusu bakinana mu bwugarizi.

Niyigena Clement afite akazi gakomeye ko kuzitira abarimo Fiston Mayele

Ruboneka Jean Bosco na Mohanad Lasheen

Mu kibuga hagati ni hamwe mu myanya amakipe yombi agomba kwitaho cyane, ku ruhande rwa APR FC hashobora gukina Ruboneka Jean Bosco n’abdni mu gihe Mohanad Lasheen ari ntakorwaho kuba yabanza mu kibuga igihe ari muzima.

Ruboneka na Lasheen ni bamwe mu bakinnyi bazwiho kuba batanga imipira myiza kuri ba rutahizamu kandi ikaba ari imipira yabyara ibibazo mu gihe badahojejweho ijisho.

Guhangana kw’aba bombi ni kimwe mu byo abakunzi ba ruhago mu Rwanda bazaba bahanze amaso kuri uyu munsi.

Ruboneka Jean Bosco wa APR FC Lasheen wa Pyramids bazahangana

Victor Mbaoma na Hamdi Mohamed

Rutahizamu w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Victor Mbaoma, afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga kugira ngo ayobore ubusatirizi bwayo imbere y’ubwugarizi bwa Pyramids FC buyobowe na Hamdi Mohamed.

Mbaoma ni we mukinnyi wa APR FC wabashije kubona igitego rukumbi yinjije mu izamu ry’iyi kipe ubwo bakiniraga mu Misiri mu mwaka ushizi.

Aramutse yiminjiriyemo agafu yazengereza ba myugariro b’iyi kipe bakunze gukina kenshi bazamuka cyane bajya gushaka ibitego.

Victor Mbaoma ni we mukinnyi watsinze igitego muri Pyramids mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .