00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda bagiye kongera gusakirana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 June 2022 saa 11:28
Yasuwe :

Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bagiye guhurira mu irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ryiswe Rwanda Re-birth.

Sosiyete Nyarwanda, East Gold yateguye ibikorwa bitandukanye bigamije kwishimira aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye no kwigobotora ubuyobozi bubi.

East Gold yateguye imikino itandukanye igamije guhuza Abanyarwanda mu kwishimira ko u Rwanda rwongeye kubaho ndetse bikazasozwa n’ibitaramo bizitabirwa n’abahanzi bakomeye.

Muri iri rushanwa hateganyijwemo imikino y’intoki, amagare n’umupira w’amaguru ari naho hashyizwe umwihariko kuko ari irushanwa rizakinwa n’abakanyujijeho ariko bafite nibura guhera ku myaka 30 kandi bamaze imyaka itatu batagaragara mu kibuga yaba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri mu Rwanda no mu mahanga.

Ni irushanwa rizaba rifite n’amategeko arigenga ashingiye ku agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, aya CAF na FIFA ndetse hakabamo n’umwihariko wabo nk’abatarabigize umwuga.

Buri kipe muri 18 zasabwe gutanga nibura urutonde rw’abakinnyi 30 bazifashishwa mu mikino yose iteganyijwe kuva mu matsinda kugera ku mukino wa nyuma.

Mu mazina y’abakinnyi bamaze gutangwa kugeza ubu yakanyujijeho mu mupira w’amaguru, harimo Peter Otema wanyuze mu makipe atandukanye, Mwiseneza Djamal wabaye umukinnyi mwiza muri APR FC na Rayon Sports, Uwimana Gakara Abdoul wakiniye bikomeye ikipe y’igihugu, Kayihura Yusuf ’Chami’, Yumba Kaite n’abandi.

Ni irushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 aho amakipe 18 kugeza ubu azaryitabira kandi yamaze no gushyirwa mu matsinda.

Umuyobozi wa East Gold, Rwigema Gideon, yabwiye iGIHE ko ari irushanwa rizajya ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo gusabana ndetse no kongera kurushaho kubaka umubano hagati mu Banyarwanda binyuze mu mikino.

Ati “Dutekereza iri rushanwa, byahereye kuko Abanyarwanda babagaho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dusanga ubumwe n’umubano ntiwari mwiza nk’uko ubu turi ari na yo mpamvu twaryise ukongera kuvuka k’u Rwanda.”

Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic uri mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi ba East Gold, yavuze ko kugira amarushanwa nk’aya bizafasha mu gukomeza umujyo wo kugumana siporo ku bantu batabigize umwuga ndetse n’abakanyujijeho na cyane ko u Rwanda rufite gahunda yo kwakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina mu 2024 bishobora kuzafasha bamwe mu bakinnyi bakanyujijeho kongera kwigaragaza bakaba bakifashishwa.

Ati “Ni byo abakiniye ikipe y’igihugu barahari, mpamya neza ko binyuze muri iri rushanwa byazagera 2024 nabo bari muri abo ngabo bazahabwa amahirwe yo kugaruka mu ikipe y’iguhugu yazitabira ayo marushanwa.”

Imiterere y’irushanwa

Iri rushanwa rigizwe n’amakipe 18 yashyizwe mu matsinda ane nyuma y’uko habayeho tombola yakozwe n’abayahagarariye.

Buri tsinda hazazamukamo amakipe abiri ya mbere nyuma yo gukina imikino izayahuza. Ikipe izaba iya mbere mu itsinda A izahura n’iya kabiri mu itsinda B, iya kabiri mu itsinda B hure n’iya kabiri mu itsinda A kandi ibi ni nako bizagenda ku matsinda ya C na D.

Itsinda rya mbere (A) rigizwe na Green team, Technician FC, AC Bakunda, Gikundiro Forever na Nunga Fc.

Irya Kabiri (B) ririmo ASJ Gatenga, Akadege FC, Liverpoor Fans, Gakondo na Rwanda Arsernal Fans community.

Itsinda rya gatatu (C) ririmo Ami Sportif, Black Jaguar, Domino FC na Muyange FC, mu gihe itsinda rya kane (D) ryo ribarizwamo amakipe nka Etoile de Gisasa, AJSPORT, Chelsea Kigali Official Supporters na ASV Cercle Sportif.

Imikino izatangira ku wa 12 Kamena 2022 isozwe hagati ya tariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga 2022 kuko abatsinze bagomba kuzashyikirizwa ibihembo byabo mu gitaramo kizaba ku wa 3 Nyakanga 2022.

Kugeza ubu ibibuga bizifashishwa muri iyi mikino harimo ikibuga cyo kuri Cercle Sportif, IPRC Kicukiro, Umumena Stadium, UTEXRWA na Nzove kuri Skol ahasanzwe habera imyitozo ya Rayon Sports. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni irushanwa riteganyijwemo ibihembo bitandukanye aho ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 500 Frw, iya kabiri ihambwe ibihumbi 300 Frw, iya gatatu izahabwa ibihumbi 200 Frw mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi 100 Frw.

Amakipe yashyizwe mu matsinda ane
Inama yahuje abayobozi b'amakipe yafatiwemo ibyemezo bitandukanye
Ikipe y'Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kane
Cyiza Didier uyobora ASV yagaragaje ko biteguye kwegukana igikombe
Umwe mu bayobozi ba East Gold Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic yagaragaje ibizagenderwaho mu irushanwa
Mwiseneza Djamal ni umwe mu bakinnyi bashobora kugaragara muri iyi mikino
Uwimana Abdoul Gakara wakanyujijeho mu ikipe y'igihugu nawe ari mu bazitabira iyi mikino
Peter Otema ni umwe mu bashobora kwifashishwa na Mayange FC ya Salongo yo mu Bugesera

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .