Ibi babimugegejeho mu ibaruwa bamwandikiye ku wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021, yashyizweho umukono na Munyeshyaka Gilbert mu izina ry’uhagarariye abandi benshi bakinanye.
Muri iyi baruwa, Munyeshyaka yavuze ko guhera mu mwaka wa 2016 aribwo batangiye gukinira iyi kipe ubwo yari mu Cyiciro cya Mbere. Kugeza isubiye mu Cyiciro cya Kabiri ngo yari ibafitiye imyenda na n’ubu batarishyurwa.
Ati “Twarayitangiye turayikorera nk’ikipe nto yari yinjiye mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi kipe yari imvutsi twayihaye izina kuko yamaze imyaka itatu mu makipe ahatana mu Cyiciro cya Mbere kandi yaheshaga ishema Intara mubereye umuyobozi.”
Munyeshyaka yakomeje avuga ko muri iyo myaka itatu bakiniye ikipe ya Kirehe FC ngo babagaho mu bukene bunuma ariko bakihangana bagashaka intsinzi hagamijwe guha ibyishimo abaturage b’Akarere ka Kirehe ariko bikarangira babambuye.
Yavuze ko Akarere ari na ko muterankunga mukuru kahaye ikipe amafaranga ariko komite iriho ngo ntishaka kubishyura asaga miliyoni 16 823 200 Frw.
Ati “Tukaba tubasaba ubuvugizi ngo Kirehe FC itwishyure, kuko aho twafashe amadeni twabaye abambuzi mu maso yabo, ikipe yatumye abavandimwe n’inshuti badutakariza icyizere kuko bumva ko umutungo w’urugo twawusesaguye nyamara ari ikipe idukenesheje bigeze aha.”
Munyeshyaka kandi yavuze ko bafite impungenge ko komite Nyobozi na Njyanama y’Akarere ka Kirehe mu gihe baba bashoje manda batishyuwe byazabakururira kujya mu nkiko.
Mu bakinnyi bavuga ko bafitiwe ideni na Kirehe FC harimo 25 bafitiwe ideni ry’imishahara, 12 bishyuza amafaranga bakagombye kuba barahawe ubwo bagurwaga ndetse n’umutoza Sogonya Hamis uzwi nka Kishi bose hamwe bakaba bishyuza arenga miliyoni 16 Frw.
Mu kwezi gushize umunyamategeko uhagarariye ikipe ya Kirehe FC yandikiye aba bakinnyi abamenyesha ko ikipe bishyuza nta masezerano bafitanye ngo kuko bayikoreye itaragira ubuzima gatozi. Yababwiye ko ikipe kuri ubu aribwo yabonye ubuzima gatozi ku buryo abayikorera aribo bayifitiye amasezerano yemewe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!