00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abahitanwaga n’imvura waragabanutse i Kigali

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 November 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje umusaruro wavuye mu kwimura abari batuye mu bice binyuranye byawo byashyiraga ubuzima bwabo mu kaga by’umwihariko mu gihe cy’imvura.

Bamwe mu batuye muri uyu mujyi babaga mu bice byatumaga ibiza bishobora kubatwara ubuzima abandi bagakomereka, ndetse abandi bakaba bahatakariza imitungo yabo.

Ni nyuma y’umwaka havugururwa ibice byashyiraga ubuzima bwabo mu kaga muri Kigali nka Gisozi na Gatsata, ndetse abari bahatuye bagasabwa gushaka ahandi berekeza.

Ibyo kandi byakozwe muri gahunda isanzweho yo kurwanya imyubakire y’akajagari, aho hari abandi baturage bagiye basabwa kuva mu nzu zitujuje ibisabwa bakimuka, abandi bakurwa mu manageka batuzwa mu midugudu igezweho.

Umujyi wa Kigali watangarije IGIHE ko kuva mu myaka itanu ishize uhereye mu 2018 kugeza muri Werurwe 2023, hapfuye abantu bose hamwe muri Kigali bagera ku 110 bahitanywe n’ibiza bikomoka ku mvura, abagera ku 148 barakomereka, naho inzu zigera ku 3.536 zirasenyuka.

Ibyo bivuze ko ukoze ikigereranyo cy’abapfaga buri mwaka muri iyo itanu wasanga ari abantu 22 buri mwaka.

Muri abo bapfuye mu myaka itanu kugeza muri Werurwe 2023, umwuzure wahitanyemo abagera kuri 20 ukomeretsa babiri, unasenya inzu 60, inkangu zo zihitana abagera kuri 23, umunani zirabakomeretsa ndetse zisenya n’inzu 26.

Na none kandi imvura nyinshi y’amahindu muri iyo myaka itanu muri Kigali, yishe abantu 47, ikomeretsa 71, naho inzu zigera kuri 3.429 irazisenya.

Ibyo kandi byiyongeraho inzu 21 zasenyutse zikica abantu 20, abandi 27 zikabakomeretsa muri icyo gihe cy’imyaka itanu muri Kigali.

Kuva muri Mata 2023, abahitanwa n’ibiza bikomoka ku mvura muri Kigali baragabanutse baba 13, hakomereka abantu 10 naho inzu zigera 92 zirasenyuka.

Muri izo nzu zose izigera kuri 81 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi y’amahindu, izindi umunani zisenywa n’inkangu naho eshatu zo zirigwisha.

Mu bantu 13 bapfuye, icyenda bahitanywe n’inkangu, batatu bahitanwa n’imvura nyinshi y’amahindu, undi umwe ahitanwa n’inzu yamugwiriye.

Muri aya mezi 10 ya 2024, kugeza ku itariki 24 Ukwakira, Umujyi wa Kigali ugaragaza ko abamaze guhitanwa n’ibiza bikomoka ku mvura na bwo hari icyizere ko bazaba bake.

Ugaragaza ko abagera kuri batanu ari bo bamaze kwitaba Imana bazize ibiza bikomoka ku mvura. Harimo babiri baherutse kugwirwa n’umukingo waridutse mu Gatsata, abandi batatu bo bakubiswe n’inkuba.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangarije IGIHE ko nyuma y’ibiza bikomoka ku mvura byo muri Gicurasi umwaka ushize byahitanye abantu benshi, hahise himurwa imiryango 5.523 harimo itari ifite aho yikinga yo mu turere 18, twiganjemo utwo mu Ntara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru, Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali.

Muri iyo miryango yari yimuwe harimo irenga 770 yamaze gusubira mu nzu yubakiwe, indi isigaye iracyakodesherezwa ariko biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2025, na yo izaba yatashye mu nzu zayo.

Minisiteri kandi igaragaza ko yiteguye gutabara abakwibasirwa n’ibiza bose muri iki gihe cy’imvura, ndetse hari n’aho byagaragaye ko batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga (hotspots) bagera ku miryango 1.500.

Abo barimo abo mu turere twa Gasabo, Rusizi, Rubavu na Ngororero bimuwe bakaba bakodesherezwa.

Abantu bagirwa inama yo gukumira ibiza by’umwihariko mu gihe cy’imvura nko kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga, gusibura imiyoboro n’inzira z’amazi, kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, kugenzura ko inzu zidafite imisingi yinjiramo amazi n’ibindi.

Kwimura abantu muri Kigali byagabanyije abahitanwaga n'ibiza bikomoka ku mvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .