FERWAFA igaragaza ko kugeza ubu mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda harimo amakipe 12 y’abagore, yose hamwe arimo abakinnyi bagera kuri 360.
Amakipe makuru kandi afite ay’abato ayashamikiyeho y’abatarengeje imyaka 17, aho umubare w’abakobwa bayakinira ugera kuri 289.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, mu Cyiciro cya kabiri harimo amakipe 34 agizwe n’abakinnyi 984, mu gihe abakina shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 bagera kuri 870, bakina mu makipe 30.
Aba bakinnyi bose bagira abatoza babareberera umunsi ku munsi, aho kugeza ubu abatoza 13 b’abagore bamaze kugera ku rwego rwa License D, 92 bakagira Licence C, mu gihe 68 bafite Licence B.
Ikindi cyiciro kiri kugaragaramo abagore mu mupira w’amaguru ni mu kazi ko gusifura, kuko abasifuzi batanu basifura mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo, mu cya Kabiri hakabamo 25, mu gihe mu cya gatatu gikinwa n’abagabo harimo abasifuzi b’abagore 31.
Amashyirahamwe arimo na FERWAFA ashishikarizwa buri munsi kongera umubare w’amakipe y’abagore, gutanga amahugurwa mu batoza ndetse n’abasifuzi kugira ngo izi nzego zirusheho kwitabirwa.
Gusa hari gahunda zashyizweho zo gutoza abana imikino itandukanye harimo n’iya Isonga-AFD, umushinga uhuriweho na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Iterambere mu Bufaransa, Agence Française de Développement (AFD).
Aha harimo abana bagera kuri 599 bagizwe n’abahungu 347 ndetse n’abakobwa 252.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!