Abagejeje Cameroun muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi mu 1990 bagiye guhabwa inzu bemerewe icyo gihe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun yabaye iya mbere yo ku Mugabane wa Afurika igeze kure mu Gikombe cy’Isi ubwo yageraga muri ¼ mu 1990, igiye guhabwa inzu zemewe na Perezida Paul Biya mu myaka 30 ishize.

Abari bagize iyi kipe yitwaye neza mu Butaliyani, bagiye guhabwa inzu mu gihe batatu muri bo Louis Paul Mfede, Benjamin Massing na Stephen Tataw wari kapiteni wayo, bamaze kwitaba Imana.

Impamvu aba bakinnyi batinze guhabwa inzu bemerewe isobanurwa ko byatewe no kuba haratanzwe amazina 44 aho kuba 22 y’abakinnyi bari bagize ikipe.

Ubusabe bw’amazina 22 bwari bwubahirije, ariko nyuma minisiteri yari ibifite mu nshingano irahinduka, ikibazo kiribagirana.

Ishyirahamwe ry’abahoze ari abakinnyi ba Lions Indomptables (Ikipe y’Igihugu ya Cameroun) riyobowe na Bertin Ebwelle, ryongeye kubyutsa iki kibazo, ryandikira ibiro bya perezida muri Kamena.

Ku wa Gatatu, Perezida wa Cameroun yasabye ko abari bagize iyi kipe bahabwa inzu mu Murwa Mukuru wa Yaoundé, Umujyi w’ubucuruzi wa Douala n’uwa Limbe uri hafi y’inyanja.

Roger Milla wari muri iyi kipe, yashimiye Perezida Paul Biya kuba yibutse aba bakinnyi akabagororera.

Iyi kipe yarimo Jules Onana, Emmanuel Kundé, Cyrille Makanaky na Thomas N’Kono, yasezerewe n’u Bwongereza muri ¼ mu gihe yari yakuyemo Colombia ndetse ikaba yari yazamutse mu matsinda ari iya mbere mu itsinda B ryarimo Argentine ya Diego Maradona.

Cameroun yabaye ikipe ya mbere yo muri Afurika yageze muri ¼ cy'Igikombe cy'Isi, agahigo nyuma kagezweho na Sénégal mu 2002 ndetse na Ghana mu 2010
Abakiniye Cameroun mu Gikombe cy'Isi cyo mu 1990 bagiye guhabwa amazu bemerewe mu myaka 30 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .