Maradona yari atangiye kumera neza ubwo yitabaga Imana yishwe n’umutima, aho yaguye iwe mu 2020, afite imyaka 60.
Yari atangiye gukira nyuma yo kubagwa kubera kwiziganga kw’amaraso yo mu bwonko muri uko kwezi.
Ubushinjacyaha buvuga ko urupfu rwe rwashoboraga kwirindwa, bugashinja uburangare ikipe y’abaganga bamwitagaho.
Abaregwa bavuga ko Maradona yanze gukomeza guhabwa ubuvuzi, ndetse yari kuba yaragumye mu bitaro nyuma yo kubagwa.
Aba baganga bashinjwa uburangare, bashobora gufungwa hagati y’imyaka umunani na 25 mu gihe bahamywa icyaha cyo “kwica babigambiriye”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwiteguye kugaragaza ibimenyetso bifatika, bigaragaza ko nta muntu wari muri iyo kipe “wakoze ibyo yagomba gukora” ubwo Maradona yitabaga Imana.
Umushinjacyaha Patricio Ferrrari yabwiye urukiko ati “Uyu munsi, Diego Armando Maradona, abana be, abo bafitanye isano, abo hafi ye n’abaturage ba Argentine bakwiye ubutabera.”
Abakora iperereza bashyize urupfu rwa Maradona mu byaha byo kwica umuntu kubera uburangare, nta bushake burimo, kuko abaregwa bari bazi uburemere bw’uburwayi bwe ariko ntibakore ibikenewe byose ngo bamurokore.
Abaregwa muri uru rubanza ni umuganga ubaga ubwonko, umuganga ushinzwe ubuvuzi bwo mu mutwe, ushinzwe kuganiriza abarwayi n’abandi bane barimo umuforomokazi wari wakoze ijoro.
Uyu muforomokazi yaherukaga kuvuga ko hari “ibimenyetso bidasanzwe” yari yabonye kuri Maradona, ariko yari yahawe amabwiriza yo “kudakangura” Maradona.
Abatangabuhamya barenga 100 ni bo bazitabazwa muri uru rubanza byitezwe ko ruzageza muri Nyakanga.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!