Mugheni Fabrice wa Kiyovu yatunguranye ku myitozo yambaye umwenda wa Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa Kiyovu Sports Mugheni Fabrice yarakariwe ba bamwe mu bafana b’ikipe ye, nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere yasanze bagenzi be mu myitozo yambaye umupira yakinanaga muri Rayon Sports, mu gihe aya makipe ahora ahanganye.

Nubwo Kiyovu Sports imaze ibyumweru bibiri itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino, Mugheni ntabwo aratangira imyitozo kubera impamvu ze bwite, ariko ntasiba ku Mumena aho bagenzi be baba bari.

Byahumiye ku mirari ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yagaragaraga ku myitozo yambaye umupira wa mukeba Rayon sports, yakiniraga mu y’imikino ya 2015-16 na 2016-17.

Uyu mukinnyi bivugwa ko yanze gutangira imyitozo kuko atishimiye uburyo Kiyovu Sports agifitiye amasezerano y’umwaka umwe, yanze kumurekura ngo ajye muri Simba Sports Club yo muri Tanzania yamwifuzaga, muri Nyakanga uyu mwaka.

Umutoza we Cassa Mbungo we yemeza ko atazi ikibazo afite. Ntiyanifuje kuvuga ku mwambaro w’indi kipe yajyanye ku myitozo yabo.

Yagize ati “Umukinnyi wanze gukina umupira kandi afite amasezerano sinabona icyo muvugaho. Ikibazo afite ntacyo nzi, buri munsi aza aha tugahura tugasuhuzanya ariko ntiyemere gukorana n’abandi. Nta kindi nabihinduraho kuko wasanga wenda yararetse n’umupira burundu.”

Uyu mukinnyi ntiyifuje kugira icyo atangariza IGIHE ku mpamvu yatumye adatangirana imyitozo na bagenzi be, cyangwa impamvu yahisemo kwambara umwenda wa Rayon sports kandi ari umukinnyi wa Kiyovu sports.

Kiyovu Sports yatangiye icyumweru cya gatatu cy’imyitozo n’abakinnyi biganjemo abari mu igeragezwa barimo abanyamahanga bane bavuye muri Cameroun na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Harimo n’abanyarwanda barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 Nsanzimfura Keddy wakinaga muri La Jeunesse FC.

Mugheni Fabrice yabanje kwihisha camera ya IGIHE
Mugheni yatunguye benshi ajya ku myitozo ya Koyovu Sports yambaye umwenda wa Rayon Sports
Mugheni Fabrice yagaragaye mu mwenda yakinanaga muri Rayon sports mu mwaka w'imikino 2015-16
Mugheni yageze aho yibaza cyane ku byo yakoze
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya arwanira umupira n'umukinnyi mushya wa Kiyovu Serumogo Ally wari kapiteni wa Sunrise FC
Cassa Mbungo akomeje imyitozo adafite kapiteni we
Imyitozo ya Kiyovu Sports yiganjemo abakinnyi bari mu igeragezwa
Innocent Twagirimana bita Kavatiri yarangije amasezerano ariko we yahisemo gukomezanya na Kiyovu nubwo atarasinya andi amashya
Kuba bivugwa ko Kalisa Rachid yifuzwa na APR FC ntibyamubujije gutangirana na bagenzi be imyitozo
Mu gihe Mugheni yakomeza kwanga gukinira Kiyovu Sports, igitambaro cya kapiteni cyahabwa Innocent Habyarimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza