Abafana ba Rayon Sports bakoze umuganda wo kubaka amashuri banatanga mituweli ku bantu 100 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kanama 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu, abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Gikundiro Forever bakoze umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri kuri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, banatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 bo mu Karere ka Nyarugenge.

Iki gikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri cya ’Groupe Scolaire Sainte Famille’ giherereye mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ikipe ya Rayon Sports.

Abagize Gikundiro Forever bakoze uyu muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo gushyikira gahunda ya Leta igamije kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri ndetse no kugabanya uburebure bw’ingendo abana bakora bajya kwiga.

Muri iki gikorwa cyabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge wungirije, Nshutiraguma Espérance, yashimye aba bakunzi ba Rayon Sports ku gikorwa cyiza bakoze, abasaba kubishishikariza abandi no gukomeza kwirinda icyorezo cyibasiye Isi.

Ati “Iyi gahunda yo kubaka ibyumba bishya twayise ’Tujyanemo’. Muri abafatanyabikorwa bakomeye b’Akarere ka Nyarugenge ari nayo mpamvu tuzajya dukomeza kubakenera kugeza dusoje iki gikorwa."

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, na we yashimiye igikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’abagize Gikundiro Forever ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwari bwifatanyije n’aba bafana mu muganda.

Umuyobozi wungirije wa Gikundiro Forever, Fista Jean Damascène, yavuze ko intego za Gikundiro Forever zigenda zigerwaho uko ibihe bisimburana ari nako iri tsinda rikora ibikorwa byubaka igihugu bitandukanye.

Ati “Twabanje gutanda Mituweri ku bantu 100 batuye muri aka Karere kandi dukomeje gutanga andi. Kuri iyi nshuro bwo turimo gufatanya n’ Akarere kubaka ibyumba by’amashuri. Intego dufite ni nyinshi ariko tugenda tuzigeraho umunsi ku wundi. Tunezezwa no kwiyubakira igihugU.”

Gikundiro Forever yashyikirije Akarere ka Nyarugenge sheki y’ibihumbi 300 Frw azishyurira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).

Fan club ya ’Gikundiro Forever’ ifite abanyamuryango basaga 150, yashinzwe mu mwaka wa 2013, ibona ubuzima gatozi muri 2017.

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri 'Gikundiro Forever' bakoze umuganda wo kubaka ibyumba by'amashuri ku wa Gatandatu
Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yagiye gushyigikira abafana b'ikipe ayobora
Kimwe n'ahandi mu bice bitandukanye by'igihugu, muri Nyarugenge hari kubakwa ibyumba by'amashuri
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge wungirije, Nshutiraguma Espérance, yifatanyije n'abafana ba Rayon Sports mu muganda
Umuyobozi wungirije wa Gikundiro Forever, Fista Jean Damascène, mu muganda wabaye ku wa Gatandatu
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ateruye amatafari mu muganda wa Gikundiro Forever
Gikundiro Forever yatanze sheki y'ibihumbi 300 Frw mu rwego rwo kugurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 100

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .