Ni itangazo iyi kipe yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe 2025, igaragariza abakunzi bayo ko hari gahunda yo kugira ubukungu buhamye muri iyi kipe imaze imyaka itatu ihanganye n’iki kibazo.
Mu zindi mpinduka zihari ni uko umufana uzajya uba yaraguriye rimwe itike y’umwaka agakenera gusubiza ikipe itike ye habura ibyumweru bibiri ngo umukino ube, azajya yongeraho £10.
Igiciro kuri parikingi ya stade ya Old Trafford cyazamutseho 15%, ugereranyije n’uko byari bihagaze uyu mwaka. Abafana b’imena bagabanyirizwaga 50%, bazajya bagabanyirizwa 25%.
Ikimara gutangaza ibi, Ishyirahamwe ry’abafana ba Manchester United (Manchester United Supporters Trust - MUST), ryavuze ko uyu utari umwanya mwiza wo kongera ibiciro cyangwa guhindura amategeko.
MUST yagize iti “Ntabwo tubona impamvu ya nyayo n’ubusobanuro ku izamuka ry’ibiciro. Twagerageje kenshi gusaba ubuyobozi ngo bushyireho igiciro gihoraho cy’amatike ariko ntibikorwa, kandi ahandi barabikora. Abafana si bo bo gukura ikipe mu bibazo yijyanyemo.”
“Turagira inama Jim Ratcliffe yo kwemera agashyira amafaranga mu ikipe. Ikindi agomba gukora ni ukugerageza guhura n’abafana mu ruhame bakaganira, akumva ibitekerezo byabo. Icyo kuba hari ibibazo mu ikipe yaba mu kibuga no hanze yacyo, ibyo turabizi ko nta yandi mahitamo ahubwo bigomba gukemuka.”
Umuyobozi Mukuru wa Manchester United, Omar Berrada, yavuze ko bazi neza ko abafana batagombaga kunyurwa n’impinduka, ariko nta yandi mahitamo yari ahari.
Ati “Turabizi neza ko izamuka ry’ibiciro ritari kwakirwa neza, byongeyeho noneho ko umusaruro ari muke mu kibuga. Icyo dukora ni ukumva ibitekerezo by’Inama Nkuru y’Abafana (Fan Advisory Board - FAB ), tukabona kuzagena itike ihoraho.”
"Ibi byose kandi turi kubikora kugira ngo twubake ubukungu bw’ikipe buhamye, ndetse byorohere n’abaterankunga baza bayigana. Muri make twubake ikipe ikomeye.”
Manchester United FC, kugeza ubu iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza, mu gihe mu mikino ya UEFA Europa League igeze muri ¼.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!