Ni igikorwa aba bafana bakoze mu mukino ikipe yabo yatsinzwemo na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi Kane wa Shampiyona wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Ukuboza 2024.
Aba bafana bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atabaza Perezida Kagame bavuga ko ikipe yabo iri mu manga.
Ubu butumwa bwagiraga buti “Nyakubabwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, abakunzi ba Kiyovu Sports turatabariza ikipe yacu, ngo mudukure mu manga turimo.”
Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona n’amanota arindwi gusa. Iyi kipe iri mu bibazo bikomeye yatewe n’imyenda yari ibereyemo abahoze ari abakinnyi bayo.
Perezida wayo, Nkurunziza David aherutse gutangaza ko ibihano bafatiwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), byatumye badakinisha abakinnyi 13 bari baguze.
Si ibyo gusa kuko iyi kipe ifite n’ibibazo bikomeye by’amikoro bituma abakinnyi bayo badahembwa nubwo mbere y’uyu mukino yari yagabanyije umwenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!