Aba bafana barekuwe kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gashyantare 2023, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo ishyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo buyisesengure neza.
Tariki ya 20 Mutarama 2023 ni bwo ibyaha aba bafana batandatu bakurikiranyweho byakozwe, hari ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona, Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade Bugesera, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Abafana ba Kiyovu Sports ntibishimiye imisifurire kugeza aho batangiye gutuka Mukansanga Salima wari umusifuzi wo hagati, bamubwira ko "akecuye", abandi bakamwita "Malaya" ndetse n’izindi mvugo z’ivangura.
Umukino urangiye, bamwe muri bo bageze n’aho bashaka kumusagarira, ariko abashinzwe umutekano ku kibuga barabakumira.
Nyuma y’igihe gito umukino ubaye, RIB yinjiye muri iki kibazo ndetse ku wa 26 Mutarama 2023 yataye muri yombi abafana batandatu.
Nyuma yo gukora iperereza, ku wa 31 Mutarama 2023, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abafana ba Kiyovu Sports.
Ubushinjacyaha kuri uyu munsi ni bwo bwategetse ko aba bafana batandatu barekurwa by’agateganyo.
Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, yemeje ko abafana b’ikipe ye barekuwe. Yagize ati “Ni byo barekuwe by’agateganyo.”
Kuba barekuwe by’agateganyo, bivuze ko iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeza kugira ngo hakomeze gushakishwa ibimenyetso byabyo. Mu gihe ibimenyetso bihagije byaboneka, dosiye yabo izaregerwa urukiko cyangwa se nibibura Ubushinjacyaha buhagarike kubakurikirana.
Dosiye y’aba bafana mbere y’uko yoherezwa mu Bushinjacyaha hari amakuru yavugaga ko Umusifuzi Mukansanga Salima wakorewe icyaha, yabahaye imbabazi. Bamwe babishingiragaho bagaragaza ko byaba ari byo byatumye barekurwa.
Aba bafana bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ivangura gihanishwa ingingo igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Icya kabiri bakurikiranyweho ni icyo gutukana mu ruhame. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!