Indirimbo ya Mukura VS yateje ubwumvikane buke kuri Stade Mumena

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 Kamena 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Kuba ikipe yakiriye ikina indirimbo y’iyisuye kuri Stade bisa n’agashya, cyane cyane ko muri ruhago usanga ku kibuga cy’ikipe yakiriye umukino habaho gukurura yishyira ishaka icyakorwa cyose ngo ishyire abafana mu mwuka watuma bajya inyuma y’ikipe yabo.

Siko byagenze mu mukino w’igikombe cy’amahoro aho Kiyovu Sports yari yakiriye Mukura VS muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yabonye intsinzi y’ibitego 3-1 mu mukino ubanza kuri Stade Huye.

Mukura yasabwaga nibura gutsinda ibitego 2-0 ngo ikomeze gusa ntabwo byaje kuyihira kuko umukino warangiye isezerewe n’ubwo yatsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Tubane James ku munota wa karindwi w’umukino.

Ikibazo cyaje kuvuka mu karuhuko k’igice cya mbere, ubwo uwari umushyushyarugamba kuri uyu mukino Munyandekwe Hussein wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Kiyovu Sports mu myaka ya za 90 yasabye abitabiriye uyu mukino ko habaho ubworoherane hagakinwa indirimbo z’amakipe yombi muri ako karuhuko.

Uyu mushyushyarugamba wafashije Kiyovu Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu 1992 idatsinzwe, yasabye uwaba afite indirimbo ya Mukura maze umwe mu bafana bayo yihutana flash disc ayihereza ushinzwe kuvanga imiziki maze nawe arayikina.

Munyandekwe yagize ati “Umupira w’amaguru ntabwo ari intambara, reka dukine n’indirimbo y’ikipe yadusuye kuko dukwiye kugira ubworoherane dore ko ikipe ya Mukura ari abavandimwe bacu’’ ari nabwo uwari ushinzwe kuvanga imiziki (DJ) Shaffy Said yahitaga azamura “Mukura twaje’’

Ibi ntabwo byakiriwe neza mu matwi ya bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports, aho bahise batera hejuru basaba DJ kuzimya iyo ndirimbo bavuga ko nta muvandimwe cyangwa inshuti bagira ku Mumena, ubwo ubwumvikane bucye ku mpande zombi gutangira ubwo.

Ubu bwumvikane bucye bwayobowe n’abafana babiri bakomeye ba Kiyovu Sports barimo uwitwa Abdallah-Aziz aho mu gihe kitageze ku munota iyi ndirimbo itangiye, yahise acomora flash disc yari icometse kuri mudasobwa ya DJ.

Uyu Abdallah-Aziz yavugiraga hejuru abwira umushyushyarugamba ati “Aha ni ku Mumena ni ku kibuga cya Kiyovu ikipe yacu, nta nshuti tuhagira nta muvandimwe, niyo mpamvu muzatuma amakipe adusuzugura n’iwacu . Ikipe yadutsinze none urakina indirimbo yayo? Ntibyumvikana’’

Uyu mwuka mubi ukaba waje gusozwa n’itangira ry’igice cya kabiri

Kiyovu Sports yasezereye Mukura VS muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-2, ikaba izamenya iyo bazahura muri ¼ nyuma ya tombola iri bukorwe uyu munsi nyuma y’umukino AS Kigali yakiramo APR FC kuri Stade ya Kigali, aho mu mukino ubanza iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yatsinze iy’Ingabo z’igihugu igitego 1-0.

Abdallah-Aziz umwe mu bafana bakomeye ba Kiyovu Sports ntiyigeze ahuza n'umushyushyarugamba wasabye ko hakinwa indirimbo ya Mukura yasuye Kiyovu Sports kuri Stade Mumena
Rizembe na Abdallah-Aziz bumvisha Ally (mu mupira w'icyatsi n'umweru) wari ushinzwe gahunda muri uyu mukino ko gukina indirimbo y'umukeba ari ukubasuzugurira ku kibuga cyabo
Bakomeje guterana amagambo basobanurira uwari ushinzwe gahunda ko nta nshuti cyangwa umuvandimwe bafite ku Mumena
Abdallah-Aziz arebana mu maso n'umushyushyarugamba Munyandekwe Hussein nyuma yo gucomora flash yari iriho indirimbo ya Mukura VS
Iyi niyo mudasobwa y'uwari ushinzwe kuvanga imiziki (DJ) Shaffy Said yacomoweho flash disc yari iriho indirimbo ya Mukura VS
Umwe mu bafana ba Mukura VS yatunguwe n'uko ikinwa ry'indirimbo y'ikipe ye ryakiriwe
Rizembe yabwiraga Ally ko adakwiye gusuzuguza Kiyovu Sports ku kibuga cyayo
Akomeza kumubwira ko nakomeza iyo myitwarire byaba byiza ntazagaruke ku Mumena
Abdallah-Aziz yahise acomora flash disc kuri mudasobwa ya DJ nyuma yo kumva hakinwe indirimbo y'umukeba
Ntiyarebanye neza n'uwari ushinzwe gahunda Ally nyuma yo gushaka kuzana ubworoherane butahuriweho na bose
Umushyushyarugamba wanabaye umukinnyi ukomeye wa Kiyovu Sports Munyandekwe Hussein niwe watungwaga urutoki nka nyirabayazana
Nyuma y'uko indirimbo ya Mukura VS ikuwe kuri mudasobwa ntikinwe akanyamuneza kagarutse kuri aba bafana
Munyandekwe yahindukiye asubira mu byicaro bye ubwo igice cya kabiri cy'umukino cyari kigiye gutangira

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza