Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, nibwo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, habera umukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda uhuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Mukura VS.
Uyu ni umukino ugiye kuba nyuma y’uko abafana ba Rayon Sports bavuye i Huye bananiwe kubona amanota atatu, kuko ikipe yabo yahagamwe n’Amagaju FC, zinganya igitego 1-1.
Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Jangwani Frank, yavuze ko icyizere cy’amanota atatu agifite kandi amakosa yakozwe ubwo batsindwaga n’Amagaju FC adasubira.
Ati “Tumeze neza aho twari dufite ikibazo mu busatirizi, kuko ahandi hari hameze neza. Ni njye kipe yonyine mu Karere ifite ba rutahizamu bazakina AFCON. Hariya ni ho ngiye kubigaragariza. Ni uguhera ku bitego bine kuzamura, ntabwo nshobora gukora ikosa nanone.”
“Urebye umukino twakinnye na Musanze FC na AS Kigali, gusatira turi hejuru ndetse no kugarira. Ikindi n’mifanire ntabwo binsaba kugira iyo niyungaho, ubu manuye bisi 20, atatu yo ni itegeko. Bariya [Aba-Rayon], kuba ku mwanya wa mbere igihe gito byarabasajije, ntabwo babimenyereye.”
Umufana ukomeye wa APR FC uzwi nka Nyiragasazi, yasabye abafana ba Rayon Sports kuguma i Huye bakabaha ibyishimo babuze.
Ati “Ngiye kwihanangiriza Mukura VS maze mpoze amarira Rayon Sports yaraye iririye i Huye, baze tubahe ibyishimo. Ndatumira Rayon Sports kuko yo nzayitsindira kuri VAR muri Stade Amahoro.”
Kugeza ubu Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41, ikaba irusha APR FC iyikurikiye amanota ane ku rutonde rw’agateganyo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!