Nyuma y’umukino, IGIHE yaganiriye n’abafana b’Ikipe y’Ingabo bayitangariza ko bababaye cyane kubera uko umutoza ari guhitamo abakinnyi akaba akiziritse ku bo yasanze kandi hari abashya baguzwe.
Umwe muri aba bafana yavuze ko APR FC yagakwiye gutsinda kare itarindiriye kugera muri penaliti cyane ko aricyo kiri kuyiranga muri iyi minsi.
Ati “Kubera iki urinda kugera kuri penaliti? Ubu umukinnyi uvuye muri Nigeria agera mu Rwanda akaba umuswa gute? Umutoza ahora avuga ko bataramenyerana ariko bizaba gute byibura nta minota 10 abaha?”
Undi nawe ntiyumva uburyo abakinnyi bakomeye ikipe ye yaguze badahabwa umwanya ngo batangire bigaragaze.
Ati “Ubu ni gute umbwira ko umuntu wakinnye muri Nigeria umwaka wose, Lamptey wahamagawe muri Ghana, Jackson watwaye Igikombe cya Shampiyona ubu ageze mu Rwanda aba umuswa?
Super Coupe niwo mukino utangiza umwaka w’imikino mu Rwanda ariko APR FC yagize amahirwe yo kwitegura neza kuko yakinnye CECAFA Kagame Cup 2024 yatsindiwe ku mukino wa nyuma, yanakinnye na Simba SC kuri Simba Day.
Nyuma y’iyi mikino yose, aba bafana bavuga ko umutoza Darko Nović yatangiye gutanga ibimenyetso nk’ibya Thierry Froger yasimbuye, yewe bamwe ntibatinya no kumusabira kwirukanwa ibintu bitaragera iwa ndabaga.
Ati “Darko ntaho ataniye na Thierry Froger ahubwo ubuyobozi bubirebe kare kuko bose ni bamwe. Akwiye gushyira abakinnyi bashya mu kibuga.”
Ikipe y’Ingabo yaguze abanyamahanga barindwi bashya ariko mu mikino myinshi imaze gukina abagerageza kubona umwanya wo gukina ni Dauda Yassif, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bakunze gusimbura.
Kudakinisha abakinnyi bashya, ni icyemezo Darko atemeranyaho na benshi mu bakunzi ba APR FC gusa we aheruka gutangaza ko abona bataragera ku rwego yifuza ngo babanze mu kibuga.
Icyo giye yagize ati “Benshi baje batinze aho kuri ubu turi muri gahunda yo kubazamurira imbaraga. Gusa bose hari kinini bazatuzanira. Birumvikana ko bose mbemera ariko tugomba kwitegurana n’ikipe imaze kumenyerana nta mpinduka nyinshi dukoze.”
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya APR FC itsindirwa ku mukino wa Super Coupe. Iyi kipe iri kwitegura Azam FC yo muri Tanzania bazahura ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!