Ni umwaka waranzwe n’umusaruro uvanze ariko abakunzi bayo bavuga ko bishimiye uko yitwaye ugereranyije n’imyaka yatambutse.
Muri rusange, Amavubi yitabiriye amarushanwa atatu arimo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) ndetse n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 igikomeje.
Bamwe mu bafana b’iyi kipe baganiriye na IGIHE bavuze ko muri rusange bishimira uko Amavubi yitwaye kuko bitari biherutse, bagaragaza ko amakosa yabonetse yazakosorwa mu 2025, intego zikazagerwaho.
Umugabo umwe yagize ati “Mu by’ukuri ugereranyije n’indi myaka Amavubi yitwaye neza, yaragerageje ntacyo twarenganya Minisiteri na FERWAFA. Nubwo habura akantu gato tugatsindwa ariko byibura asigaye ikina ibintu bigaragara.”
Undi yagize ati “Urebye ni umwaka mwiza kuko nko gushaka itike ya CAN yitwaye neza uretse agakosa kabayemo ko gutsindwa na Libya ariko muri rusange Amavubi yaratunejeje.”
Hakizimana Emmanuel nawe yagaragaje ko uyu mwaka Amavubi yagerageje kwitwara neza ariko hakiri byinshi byo gukora by’umwihariko bijyanye no gutaha izamu.
Si aba gusa, kuko no ku mbuga nkoranyambaga ni kenshi Abanyarwanda bagiye bagaragaza ko ikipe yabo ntako itagize.
Ibi kandi byagarutsweho n’Umutoza Wungirije mu Amavubi, Jimmy Mulisa wavuze ko uyu mwaka hari intambwe yatewe kandi bidatinze Ikipe y’Igihugu izajya mu irushanwa rikomeye.
Ati “Iyi mikino yagaragaje ko hari intambwe yatewe ndetse ibyiza biri imbere. Numva y’uko hari amahirwe menshi ko mu mwaka utaha cyangwa ukurikiraho tuzitabira irushanwa rikomeye.”
Muri rusange, Amavubi yakinnye imikino 14 mu 2024 ubariyemo n’iya gicuti. Yatsinze imikino itandatu, inganya itatu, itsindwa itanu.
Mu gihe itahabwa amahirwe yo kuzasimbura imwe mu makipe yikuye muri CHAN, Amavubi yazongera gukina tariki ya 17 Werurwe 2025 yakira Nigeria, mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!