Luvumbu yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukuboza 2022, ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 34.
Yakiriwe n’abiganjemo abakunzi ba Rayon Sports n’abanyamakuru b’imikino ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Hashize igihe gito IGIHE imenye amakuru yizewe ko Luvumbu utari ufite ikipe, ubu ari gushakirwa ibyangombwa ku buryo yagera mu Rwagasabo akaza gufasha iyi kipe mu gice cya Kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma yo kubona ibyangombwa byuzuye Luvumbu azakomezanya na bagenzi be imyitozo basoje akaruhuko bagiyemo mu kwitegura isubukurwa rya Shampiyona.
Tariki ya 24 Mata 2021 ni bwo Luvumbu yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports. Nyuma y’amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise ayisohokamo, yerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.
Kugeza ubu nta kipe yari afite akaba ari na yo mpamvu yemeye gusubira muri Rayon Sports, akongera kuzamura izina rye dore ko ari cyo ashyize imbere kurusha ibindi.
Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri RDC. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.
Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.
Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.
Nyuma yo kugera mu Rwanda kwa Luvumbu, hategerejwe Umunya-Maroc Youssef Rhab na we wahoze muri Rayon Sports ariko akaza kuyivamo kubera icyo yise ‘kudafatwa neza’. Uyu mukinnyi yageze muri Gikundiro nk’intizanyo ya Raja Casablanca yo muri Maroc.


























Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!