00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-GP banyagiwe, CTC Gabiro na SOF zigera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup 2025 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 January 2025 saa 03:45
Yasuwe :

Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryanyagiye Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) ibitego 5-1, Special Operations Force itsinda Diviziyo ya 5 igitego 1-0 zombi zigera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup 2025.

Iyi mikino ya ½ yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2024. Ni mu gihe iya Basketball na Volleyball iteganyijwe tariki ya 25 Mutarama.

Iyi mikino ikunze iba ikomeye cyane kuko inahabwa abasifuzi mpuzamahanga kuko nk’umukino wa Republican Guard na CTC Gabiro, wasifuwe na Uwikunda Samuel.

Ni umukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga ukinirwa cyane mu kibuga hagati. Mu minota 30, Republican Guard yatangiye kugera imbere y’izamu cyane ku buryo bw’ibitego bwabonwaga na Ndagijimana Pierre na Shema Mike.

Ku munota wa 35, CTC Gabiro yazamutse neza cyane Hakizamungu Sadone ahindura umupira imbere y’izamu usanga Mugabowukuri Jean Pierre atsinda igitego cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryatsinze Republican Guard igitego 1-0.

Ishuri rya Gabiro ryakomereje aho ryasoreje igice cya mbere kuko bidatinze ku munota wa 49, Mugisha Olivier yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira wari utewe na Mugabowukuri ugakubita umutambiko w’izamu nawe agasongamo.

Mu minota 60, Republican Guard yagerageje gusatirana imbaraga ariko ab’inyuma ba CTC Gabiro n’umunyezamu wayo Manzi Yves bakayibera ibamba.

Gabiro yazamukanye umupira neza Hakizamungu Sadone yisanga asigaranye n’umunyazamu Mugabo Eric bonyine atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 67.

Republican Guard yatangiye kuva mu mukino no gutakaza imipira bya hato na hato. Myugariro Nsengiyumva Claude yasubije umupira inyuma ashaka umunyezamu Mugabo ariko Rutayoba Philbert arawumutanga atsinda igitego cya kane ku munota wa 72.

Mu munota wa 86, Ntwari Erneste yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ishoti rikomeye atsinda impozamarira ya Republican Guard.

Ku munota wa 88, Hakizamungu Sadone yongeye kuzamuka yihuta acenga umunyezamu Mugabo Eric atsinda igitego cya gatanu cya CTC Gabiro.

Umukino warangiye Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryanyagiye Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) ibitego 5-1 rigera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup mu mikino ya gisirikare.

Undi mukino wa ½, Special Operations Force yatsinze Diviziyo ya 5 igitego 1-0 cya Isimbi Sano.

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Mutarama 2025 ku munsi wo kwizihiza intwari z’igihugu.

Muri rusange iri rushanwa rikinwa mu mikino nk’umupira w’amaguru, Gusiganwa ku maguru, Kumasha, Basketball, Volleyball na Netball.

Abakinnyi 11 Republican Guard yabanje mu kibuga
Abakinnyi CTC Gabiro yabanje mu kibuga
Abasifuzi mpuzamahanga nibo basifuzi umukino wa Republican Guard na CTC Gabiro
CTC Gabiro yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikigugu Republican Guard
Morale aba ari yose muri iyi mikino
Republican Guard igira abafana benshi
Mugabowukuri Jean Pierre yishimiye igitego mu buryo bwa Cole Palmer wa Chelsea
CTC Gabiro yahushije uburyo bwinshi bw'ibitego
Hakizamungu Sadone yazonze RG cyane
Hakizamungu Sadone yigaragaje cyane muri uyu mukino
Irakoze ni umwe mu babonye izamu muri uyu mukino
Abafana bari babukereye
Hakizamungu Sadone yishimira igitego cya gatanu yatsinze
Igitego rukumbi cya RG cyabonetse ku munota wa 86
CTC Gabiro nyuma yo gutsinda igitego cya gatanu
Abakinnyi 11 Diviziyo ya 5 yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 SOF yabanje mu kibuga
Umukino wa SOF na Diviziyo ya 5 wasifuwe n'abasifuzi mpuzamahanga
Abasirikare batakinnye bafana bagenzi babo
SOF yangiwe igitego mu gice cya mbere kubera kurarira
Umusifuzi w'igitambaro yanga igitego cya mbere cya SOF
Isimbi Sano yafashije SOF kugera ku mukino wa nyuma
Abakinnyi ba SOF bishimiye igitego mu buryo buzwi kuri Rashford wa Manchester United
Morale y'abafana ba SOF nyuma yo kubona igitego
Gutera push ups ni bumwe mu buryo bw'imifanire

Amafoto: Kwizera Herve

Video: Rwibutso Jean Damour na Inshungu Spes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .