Iyi mikino ya ½ yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2024. Ni mu gihe iya Basketball na Volleyball iteganyijwe tariki ya 25 Mutarama.
Iyi mikino ikunze iba ikomeye cyane kuko inahabwa abasifuzi mpuzamahanga kuko nk’umukino wa Republican Guard na CTC Gabiro, wasifuwe na Uwikunda Samuel.
Ni umukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga ukinirwa cyane mu kibuga hagati. Mu minota 30, Republican Guard yatangiye kugera imbere y’izamu cyane ku buryo bw’ibitego bwabonwaga na Ndagijimana Pierre na Shema Mike.
Ku munota wa 35, CTC Gabiro yazamutse neza cyane Hakizamungu Sadone ahindura umupira imbere y’izamu usanga Mugabowukuri Jean Pierre atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryatsinze Republican Guard igitego 1-0.
Ishuri rya Gabiro ryakomereje aho ryasoreje igice cya mbere kuko bidatinze ku munota wa 49, Mugisha Olivier yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira wari utewe na Mugabowukuri ugakubita umutambiko w’izamu nawe agasongamo.
Mu minota 60, Republican Guard yagerageje gusatirana imbaraga ariko ab’inyuma ba CTC Gabiro n’umunyezamu wayo Manzi Yves bakayibera ibamba.
Gabiro yazamukanye umupira neza Hakizamungu Sadone yisanga asigaranye n’umunyazamu Mugabo Eric bonyine atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 67.
Republican Guard yatangiye kuva mu mukino no gutakaza imipira bya hato na hato. Myugariro Nsengiyumva Claude yasubije umupira inyuma ashaka umunyezamu Mugabo ariko Rutayoba Philbert arawumutanga atsinda igitego cya kane ku munota wa 72.
Mu munota wa 86, Ntwari Erneste yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ishoti rikomeye atsinda impozamarira ya Republican Guard.
Ku munota wa 88, Hakizamungu Sadone yongeye kuzamuka yihuta acenga umunyezamu Mugabo Eric atsinda igitego cya gatanu cya CTC Gabiro.
Umukino warangiye Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryanyagiye Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) ibitego 5-1 rigera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup mu mikino ya gisirikare.
Undi mukino wa ½, Special Operations Force yatsinze Diviziyo ya 5 igitego 1-0 cya Isimbi Sano.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Mutarama 2025 ku munsi wo kwizihiza intwari z’igihugu.
Muri rusange iri rushanwa rikinwa mu mikino nk’umupira w’amaguru, Gusiganwa ku maguru, Kumasha, Basketball, Volleyball na Netball.



































Amafoto: Kwizera Herve
Video: Rwibutso Jean Damour na Inshungu Spes
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!