00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro muke n’ahazaza h’ikipe: Ibyaranze umwiherero wa Rayon Sports i Nyanza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 May 2024 saa 08:10
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru, tariki ya 18 n’iya 19 Gicurasi, Ikipe ya Rayon Sports yakoreye umwiherero mu Karere ka Nyanza, aho yawuteguye ku bufatanye n’Uruganda rwa Skol ruyitera inkunga kugira ngo hasuzumwe uko umwaka w’imikino wa 2023/24 wagenze, hanatekerezwe ku buryo hategurwa uwa 2024/25.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri, wari witabiriwe n’abagize Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi, Komite Nkemurampaka n’umuyobozi uhagarariye buri Fan Club, wabanjirijwe na siporo yitabiriwe n’abo bose ku wa Gatandatu mu gitondo.

Wabaye mu gihe kuri uwo munsi wa mbere, Fan Club ya March Generation yatangaje ko itawitabiriye kubera ko ibona atari cyo gihe cyo gutegura umwiherero, ahubwo hari hakwiye gutegurwa Inteko Rusange kuko nta mwanzuro wawufatirwamo.

Ibi byiyongeraho kandi umwuka umaze iminsi muri iyi kipe nyuma yo kugira umusaruro utari mwiza mu mwaka w’imikino ushize, aho ikipe y’abagabo yabuze Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Muri uyu mwiherero, abawitabiriye baganiriye ku musaruro mubi Rayon Sports yagize mu bagabo, ubuyobozi bwayo bugaragaza ko watewe n’impamvu zitunguranye z’igenda ry’abakinnyi nka Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera na Luvumbu Héritier mu mwaka w’imikino hagatai kandi ari bwo amarushanwa yari ageze ahakomeye.

Hagaragajwe kandi ko ikipe igiye kunoza uburyo iguramo abakinnyi ndetse hagiye gutoranywa n’abakinnyi beza bakiri bato bazashingirwaho mu myaka iri imbere.

Bamwe mu bawitabiriye, babwiye IGIHE ko n’ingingo ijyanye n’amatora yitegurwa muri uyu Muryango yakomojweho, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle avuga ko niba bo nk’abanyamuryango babona hari ibyo yakoreye ikipe bazamwamamaza cyangwa bagashaka undi wamusimbura.

Ibindi byagarutsweho ni ukurebera hamwe imikoranire y’ikipe n’uruganda rwa SKOL mu myaka 10 impande zombi zimaze zikorana n’uburyo yarushaho gutera imbere, abafana ba Rayon Sports bakarushaho kunywa ibinyobwa byarwo, na rwo rukagira uruhare rwisumbuye mu kubaka ikipe ikomeye.

Ubwo hasozwaga umwiherero, ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi, Rayon Sports ku bufatanye na Skol, basuye mu Rukari, bahemba abakinnyi bitwaye neza muri Mata no mu mwaka w’imikino ushize mu bagabo n’abagore ndetse basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yitabira ikiganiro "Rayon Time" kuri Isango Star kugira ngo agaruke birambuye ku byaranze uyu mwiherero wabereye i Nyanza.

Abitabiriye umwiherero wa Rayon Sports babanje guhurira muri siporo ku wa Gatandatu mu gitondo
Abagize Ryon Sports barebeye hamwe uko umwaka w'imikino ushize wagenze n'icyakorwa ngo ikipe yitware neza mu mwaka w'imikino utaha
Uruganda rwa SKOL rwasabye abakunzi ba Rayon Sports kurushaho kwitabira ibicuruzwa byarwo, na rwo rukagira uruhare mu kubaka ikipe ikomeye
Tuyishime Karim ushinzwe Ibikorwa muri SKOL Breweries Ltd
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, ari kumwe na Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL
SKOL imaze imyaka 10 ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports
Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL ashyikiriza Mukandayisenga Jeannine 'Kaboy' igihembo cy'umukinnyi w'umwaka mu bagore
Rayon Sports yasoje umwiherero yakoreye i Nyanza, isura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Rayon Sports na SKOL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, bunamira inzirakarengane z'Abatutsi zihashyinguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .