Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, saa Saba n’Igice z’ijoro.
Yakiriwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben ndetse na Perezida w’Abafana, Muhawenimana Claude.
Mu bigaragarira amaso, Daffé ni umukinnyi muremure, ufite umubiri wumutse, wifitiye icyizere cyinshi cyane, ukubwira ko azi umupira kuko nubwo akina mu kibuga hagati yugarira ariko azi gutambaza.
Akigera i Kigali, uyu mukinnyi yatangaje ko ameze neza ndetse azafatanya na bagenzi be kugera ku ntsinzi.
Ati “Rayon Sports ndayizi nabonye amakuru yayo nsanga ni ikipe ikomeye bimpa imbaraga zo kuyerekezamo. Ndabizi, abafana bantegerejeho byinshi gusa nababwira ko nzanywe n’ibyiza kandi dufatanyije twese tuzagera ku byiza byinshi.”
Yakomeje avuga ko yakurikiye Abanya-Mali banyuze muri Rayon Sports, ko nubwo atagize amahirwe yo kuganira na bo ariko yabonye barahagiriye ibihe byiza.
Daffé yanyuze mu makipe atandukanye nka AS Real de Bamako y’iwabo batwaranye Igikombe cya Shampiyona na Salitas FC yo muri Burkina Faso.
Uyu mukinnyi ni umwe muri bane Rayon Sports yaguze muri Mutarama, aho yiyongera kuri rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jaló, Umunya-Cameroun Assa Inah Innocent na Biramahire Abeddy.
Gikundiro ikomeje kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, aho izatangira imikino yo kwishyura yakira Musanze FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36 irusha atanu APR FC ya kabiri.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!