Ukuri kwa Bukuru bivugwa ko yakiniye u Burundi n’uko yakiriye gusigwa n’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Amavubi atarimo Bukuru Christophe wa APR FC, yafashe indege yerekeza muri Cameroun, aho yagiye gukina umukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2020 rizaba muri Mata.

Bukuru Christophe wari wahamagawe mu bakinnyi 28, ntabwo ari muri 26 bagiye muri Cameroun kubera ko ngo umutoza Mashami Vincent, ejo ku wa Kane, yamubwiye ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi ryavuze ko yigeze gukinira ikipe yabo y’abato.

Bamwe mu baba hafi y’uyu mukinnyi, babwiye IGIHE ko yababajwe cyane no gusigara nyamara we azi ko nta kibazo na gito afite kuko atigeze akinira u Burundi ndetse yari afite inzozi zo gukinira Amavubi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, IGIHE yasuye Bukuru Christophe iwabo i Nyamirambo, imuganiriza hamwe n’umubyeyi we, Rwabirinda Omar.

Rwabarinda Omar ubyara Bukuru, yavuze ko ari umwe mu bana be batandatu yabyaye, aho yemeje ko yavukiye i Burundi kuko ari ho yahungiye.

Ati “Nahunze mu 1960, njya i Burundi. Ngezeyo nashatse Umurundikazi, tubyarana abana batandatu, Bukuru afite impanga. Yakiniye ikipe imwe y’i Burundi ya Lydia Ludic. Babaye aba mbere, agiye kujya hanze ntibyakunda kuko yari afite imvune. “

Umubyeyi wa Bukuru kuri ubu ufite imyaka 77, avuga ko ari umwana wirirwaga akinira mu gace bari batuyemo akanga kwiga ndetse yemeza ko ari we wamubujije gukinira u Burundi ahubwo amugira inama ko azakina nibagera mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko na we yigeze gukina umupira w’amaguru ku buryo atatuma umuhungu we akinira ibihugu bibiri.

Ati “Naramubwiye nti reka umupira uzakine tugeze mu Rwanda nta kibazo hano ntacyo bizagufasha. Nanjye nakinnye umupira ndabizi ko gukinira ibihugu bibiri bihanirwa. Ntabwo nahemukira igihugu rwose. Nahise muzana mu Rwanda akinira Kicukiro.”

“Umugabo natanga ni Kanyankore [Gilbert Yaoundé] byose arabizi kuko ni we wari umutoza we. Twamubwiye ko kuba ari Umunyarwanda agakinira igihugu cy’abandi byaba ari ukuvunikira ubusa.”

Bukuru Christophe yavuze ko yatangriye umupira mu Ikipe y’abato ya La Pépinière yari iy’Abanya-Cameroun mu gihe cy’umwaka umwe, aho yashimwe n’umutoza Kanyankore Gilbert ‘Yaoundè’ akajya gukorera imyitozo muri Vital’O.

Nyuma yaho nibwo ngo yaje gukina muri SEC Academy mu Rwanda, aho yagize amahirwe yo kuba yajya gukina mu Bwongereza, ariko ntibyakunda nyuma asubira mu Burundi gukinira LLB, akina imikino ya Shampiyona yo kwishyura.

Yabwiye IGIHE ko atigeze akinira amakipe y’u Burundi ndetse yageze aho yirwaza kugira ngo atajya mu kibuga.

Ati “U Burundi bwari bufite umutoza w’Umudage ansaba ko nabakinira ariko mbanza kubaza papa kuko yari mu Rwanda njye ndi mu Burundi. Yambwiye ko njya mu mwiherero kugira ngo bitazaba bibi, ambwira ko ibindi tuzabivugana igihe cyo kugenda kigeze.”

Bukuru avuga ko yagiriwe icyizere cyo kujya mu bakinnyi bari kujya muri Sénégal, abibwiye se amusaba ko yakwirwaza kugira ngo azasibe umukino.

Ati “Nabajije papa nti ese ko igihe cyo kugenda kigeze kandi nkaba ndi mu bo bahisemo biragenda gute? Yarambwiye ngo mvugane na Kanyankore kuko papa we yari mu Rwanda. Papa yambwiye ko nshaka uko narwara kuko atari kunyemerera gukinira u Burundi.”

“Narirwaje ariko banga kubyemera. Nakomeje kubabwira ko ndwaye, mbabwira ko nzakina umukino wa Djibouti mu Burundi barabyemera, ariko nyuma nahise nza mu Rwanda kuvugana na AS Kigali.”

“Nyuma barampamagaye ngo njye gukinira abatarengeje imyaka 20 kuko ntakiniye abakuru kubera imvune, ndabyemera. Narababwiye ngo nzaza, ariko sinari kumanuka kuko papa yari yarambwiye ngo ngomba gukinira igihugu cyanjye. Nanjye nicyo cyemezo nafashe. Nta kipe y’u Burundi nakiniye.”

Abajijwe uko yakiriye kuba atarajyanye n’Amavubi, Bukuru yavuze ko byamubabaje, asaba ko byakurikiranwa neza kugira ngo azahabwe amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu kuko ari inzozi yakuranye.

Ati “Na n’ubu ntabwo ndabisobanukirwa neza. Byambabaje ariko nabyakiriye nk’umukinnyi. Nari nzi ko ndi mu ikipe nk’abandi ngomba kugenda, nkafatanya nabo. Nta muntu utakwishimira kuba mu ikipe y’igihugu. Amakuru naje kuyamenya ejo saa Kumi (16:00) turi ku kibuga; nibwo bambwiye ko u Burundi bwasabye ko batankinisha, numva njye simbisobanukiwe neza kuko ntigeze mbakinira. Sinzi aho byavuye.”

“Nasaba ko bakurikirana neza niba babona atari byo. Umubyeyi wanjye arahari mwumvise ibyo yababwiye kuko ndi Umunyarwanda ku ruhande rwa data kuko mama ni Umurundikazi. Nasaba ko nanjye bampa amahirwe nkerekana ubushobozi bwanjye kuko mfite inyota zo gukinira igihugu cyanjye. Ni inzozi zanjye, nashakaga gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ariko nta mahirwe nagize.”

Nyuma yo kuva muri LLB, Bukuru Christophe yigaragaje akinira Rwamagana FC, mu 2016 abengukwa na Mukura Victory Sports yakiniye imyaka ibiri mbere yo kugurwa na Rayon Sports yatwaranye na yo Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

Muri Kanama 2019 nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 24 yasinyishijwe na APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Bukuru Christophe n'umubyeyi we Rwabarinda Omar ubwo bari iwabo mu rugo i Nyamirambo
Rwabarinda yemeje ko umuhungu we, Bukuru Chritsophe, atigeze akinira ikipe n'imwe y'u Burundi
Bukuru Christophe (15) n'abandi bakinnyi mu myitozo mbere y'uko Amavubi yerekeza muri Cameroun
Bukuru Christophe yasizwe n'Amavubi kubera ko ngo yigeze gukinira Ikipe y'Igihugu y'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza