Ni umwanzuro wafashwe ku wa 1 Nzeri 2024, ariko utandukanye n’icyifuzo cyari gihari cy’uko bagirwa umunani babanza mu kibuga muri 12 bashobora kujya ku rupapuro rw’umukino.
Binyuze muri Rwanda Premier League, amakipe y’Icyiciro cya Mbere yari yagaragaje ko hakwiye kongerwa umubare w’abanyamahanga kuko yabaguze ari benshi kandi badakinnye byaba ari igihombo gikomeye.
Mu mikino ibiri ibanza ya Shampiyona ya 2024/25, bamwe mu batoza bagaragaje ko bagowe no guhitamo abanyamahanga batandatu bashobora kwifashisha.
Gusa, kuzamura uyu mubare ukagera ku bakinnyi b’abanyamahanga 10 bajya ku rupapuro rw’umukino, byakiriwe bitandukanye.
Hari abatanyuzwe n’icyemezo cyafashwe
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, ntiyanyuzwe n’icyemezo cyafashwe kuri aba banyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda kuko nta nyungu bizatanga.
Ati “Ni nk’uko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu. Ahubwo iyo baza kuba barabikoze mbere, iri ni ryo suzuma bari bategereje? Ngira ngo ni ukugira ngo bavuge ngo reka tugire icyo dukora bigendanye n’ibaruwa League yari yanditse.”
“Gukinisha batandatu biragoye, ntabwo abakinnyi bose wavuga ko baribusimburane bakina imyanya imwe. Birarutwa n’uko umutoza yagumana batandatu ajyana akaba azi ko ari bo ariburwaze ubundi akajyana abenegihugu.”
KNC yakomeje avuga ko yari yaramaze kwiyakira ahubwo ikibazo ari uko ari icyemezo “cyamaze imyaka n’imyaniko itagitangaza.”
Ibyo KNC yavuze ntaho bitandukaniye n’ibyo umwe mu bayobozi muri Rayon Sports yabwiye IGIHE kuko yagaragaje ko icyo gihe hari abanyamahanga bajya ku ntebe y’abasimbura kandi batari bukine.
Ati "Niba ari uko bimeze ntacyo bimaze, byari kuruta bikaguma uko byari bisanzwe. Reba ku ikipe ifite abanyezamu babiri b’abanyamahanga na ba myugariro barenze umwe b’abanyamahanga kandi abo ntibakunda gusimburwa. Icyo gihe amahitamo yawe yagabanyijwe kuko waba usigaranye abasimbura batanu gusa ku ntebe kuko abo bandi batavunitse ntibasimburwa.”
Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, yavuze ko nubwo ubusabe bw’abanyamuryango butakurikijwe, ariko hari icyo kwishimira ku cyemezo cyafashwe.
Ati "Ikintu badufashije ni uko uzajya ugira amahitamo mu gusimbuza ku buryo abanyamahanga baguma ari batandatu mu kibuga. Gusa si byiza cyane nk’uko bari kutubwira ko biyongereye wenda bakaba umunani nk’uko twabyifuzaga turi benshi."
Yongeyeho ati "Gusa ntiwavuga ko bimeze nka mbere. Nka twe dufite abanyamahanga icyenda, bivuze ko abo dufite bose bazajya baba bafite uburenganzira bwo kujya ku rutonde rw’abifashishwa ku mukino. Twari kwishima bose bashobora kugira mu kibuga icya rimwe."
Ku ruhande rw’Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa, we yavuze ko nk’abatoza bazagorwa n’amahitamo kw’ikipe bazajya bakinisha.
Ati "Amahitamo yagabanyijwe, iyo bareka bariya 10 bagashyiraho umubare w’umunani mu kibuga byari kuba byiza kurushaho. Gusa, twe dukorera ku mabwiriza ayo ari yo yose. Nta musaruro byatanga kuko amahitamo ya mbere y’umutoza si ugusimbuza. Ubu se ushaka gusatira, ufite abugarira ku ntebe, urakuramo umuntu w’imbere ushyiremo myugariro?"
Rwanda Premier League yishimiye ko hari intambwe yatewe
Mu 2023 ni bwo hashyizweho uru rwego rutegura, rukanerebera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Kuva icyo gihe, abayobozi barwo batangiye gukora ku mishinga itandukanye igamije kuzamura urwego rw’iyi Shampiyona haba mu kibuga no mu mibereho y’amakipe.
Kimwe mu byagarutsweho cyane kuva muri Mutarama uyu mwaka ni ugushaka uburyo umubare w’abanyamahanga amakipe akinisha wakwiyongera kugira ngo na Shampiyona irusheho gukurikirwa no kugira agaciro.
Mudaheranwa Hadji Youssuf uyobora Rwanda Premier League, yabwiye IGIHE ko kuba abanyamahanga bagizwe 10 ku rupapuro rw’umukino hari intambwe yatewe.
Ati "Ibyo ari byo byose hari intambwe yatewe. Urebye no mu bindi bihugu, nka Tanzania bagira 12 barimo umunani bajya mu kibuga. Icyo bivuze ni uko ikipe izakinisha abanyamahanga 10, ariko ntirenze batandatu mu kibuga, bitandukanye n’uko byari bimeze. Si ngombwa ko umunyamahanga asimbura undi munyamahanga, yasimbura n’Umunyarwanda ariko wa mubare nturenge."
Abajijwe niba biri mu murongo wa Rwanda Premier League wo kugira Shampiyona ikomeye, Mudaheranwa yagize ati "Hari icyo bifashije, ntabwo ari 100% nk’uko byifuzwaga ngo twongere umubare mu kibuga hagati, ariko byibura nko kuri 80%, igisubizo cyabonetse. Abantu bazaguma mu biganiro barebe niba hari izindi mpinduka zaba cyangwa niba bihagije. Ibyabaye ni byiza bitandukanye n’uko abantu bari gukomeza guceceka. Hari intambwe yatewe igaragara."
FERWAFA yashingiye kuki ifata iki cyemezo?
Mu gihe kigera ku kwezi kose kwa Kanama, FERWAFA yari ihanzwe amaso ku kuba yakongera uyu mubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uburyo amakipe menshi yitwaraga ku isoko, abagura ku bwinshi.
Benshi ntibishimiye kubona Shampiyona ya 2024/25 itangira ntacyo iri Shyirahamwe rikoze ku busabe bwa Rwanda Premier League ndetse buri gihe bibazaga impamvu ridatangaza aho rihagaze n’ibyanzuwe nyuma y’inama ryagishije.
Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugira abakinnyi b’abanyamahanga 10 ku mukino, Umuvugizi Wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yavuze ko ari umwanzuro wafashwe hagendewe ku bushishozi bwa Komite Nyobozi kuko na yo yifuza ko umupira w’u Rwanda uzamuka.
Ati "Mbere na mbere ni ubushishozi bwa Komite Nyobozi irebye ku ngingo nyinshi. Ni ingingo yagiye igibwaho impaka nyinshi n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’ayo makipe. Twese icyo twifuza ni iryo reme ry’amarushanwa no kuryoherwa n’umupira. Ibyo ntabwo bijyana no kwemererwa umubare runaka w’abanyamahanga, bizazanwa no kuzana abakinnyi beza, ntabwo bagomba kuba ari abanyamahanga, nta nubwo bagomba kuba ari Abanyarwanda gusa."
"Uyu munsi urwego rw’abanyamahanga dufite, bijyanye n’ubushobozi bw’amakipe yacu afite, urwego rwa benshi mu bakinnyi b’abanyamahanga ntabwo rwatuma tugera kuri iyo ntego. Komite Nyobozi ireba izo ngeri zose."
Yongeyeho ko harebwe icyatuma urwego rw’abo bakinnyi b’abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda ruzamuka.
Ati "Umubare waba munini, wanavaho, ariko icyo tugamije ni iki cyatuma tukigeraho? Rya reme, bwa buryohe, ni iki cyatuma tubigeraho? Ni ukugira abakinnyi beza b’Abanyarwanda, ni ukugira abakinnyi beza bavuye hanze. Ntabwo ushobora kugira irushanwa ryiza udafite amakipe meza, ntiwagira ikipe nziza udafite abakinnyi beza."
Yakomeje agira ati "Icya mbere ni ukureba ngo ni iki twakora mu rwego rw’amategeko n’amabwiriza cyatuma abanyamahanga baza ari beza, icya kabiri ni ukureba icyakorwa ngo Abanyarwanda bashyirirweho uburyo bubategura bajye guhangana n’abandi haba muri Rwanda Premier League n’ahandi."
"Icya gatatu ari na cyo cy’ingenzi, ari na byo navuze bijyanye n’ubushishozi, reba mu bijyanye n’amikoro. Umukinnyi mwiza dukeneye kugira ngo tumubone hari ubushobozi bukenewe. Uyu munsi, muri bwa bushobozi buke buhari, ku rwego rwa 80% turacyagira ibirego bijyanye no kutubahiriza amasezerano. Aho si ho abantu bakabaye bahera?"
Jules Karangwa yashimangiye ko hazakomeza kubaho ibiganiro kuko ikibazo atari umubare ahubwo ari ukureba uburyo bishyirwa mu bikorwa kandi bikagirira inyungu amakipe.
Uyu mwanzuro mushya uzatangira kubahirizwa ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda uzakinwa nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, tariki ya 13 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!