Birumvikana ko imikino itasigaye. Kiyovu Sports yari imwe mu makipe y’ubukombe mu mupira w’amaguru mu Rwagasabo kandi inakunzwe bikomeye.
Gusa iyi kipe y’i Nyamirambo yashegeshwe cyane na Jenoside kuko yatakaje abakinnyi benshi barimo Rudasingwa Martin bitaga ‘Kunde’, Nkusi Octatus bitaga ‘Moro’, Kanyandekwe Norbert bitaga ‘Pilote’, Kagabo Innocent, Nyirinkindi Pacifique, Zingiro, Mayeri watozaga abana ba Kiyovu na Gukuni.
Mbere yayo, Kiyovu yari ifite ibikombe icyenda birimo birindwi bya Shampiyona n’ibindi bitandukanye.
Ntarindwa Théodore wayoboye Kiyovu Sports igihe kinini, yabwiye IGIHE ko Urucaca rwashegeshwe bikomeye na Jenoside kubera ko uretse kubura abakinnyi, rwanabuze abanyamuryango n’abafana kandi ari bo barufashaga cyane mu bijyanye n’amikoro.
Ati “Kiyovu Sports yahuye n’ibibazo byinshi nko gupfusha abanyamuryango n’abafana benshi kandi ari bo bayimenyaga cyane mu bijyanye n’amikoro, aho rero ni ho urwego rwayo rwamanukiye.”
Muri icyo gihe kandi, umukino wa Kiyovu na Rayon Sports ni wo wahuruzaga imbaga kubera ubukeba bw’amakipe yombi. Icyakora nyuma y’aya mahano, ubwitabire n’ihangana byaragabanutse kuko Urucaca rwacitse intege.
Gasingwa Michel wakiniye iyi kipe, yigeze kubwira IGIHE ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye ubukeba bwari hagati y’amakipe yari akunzwe cyane, Kiyovu Sports na Rayon Sports, bugabanuka bitewe n’uko yombi yatakaje abakinnyi n’abayobozi muri aya mahano yagwiriye u Rwanda maze bituma APR FC yashinzwe muri icyo gihe, ihita isimbura Kiyovu Sports mu guhangana na Rayon Sports.
Yagize ati “Icyo gihe ubukeba bwari bukomeye hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports nubwo hari Panthère Noirs yari mu makipe akomeye atwara ibikombe. Guhangana kwari hagati y’amakipe yombi muri iyo myaka kugeza mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
“Nyuma yaho ni bwo ibintu byatangiye guhinduka kuko APR yahise yinjira mu makipe itangirana imbaraga nyinshi mu gihe izo kipe zabanje gusa n’aho zigwa kubera ibyari byarabaye mu Rwanda, zatakaje abakinnyi benshi banyuranye (bamwe bahitanywe na Jenoside), abandi baragenda (mu mahanga), noneho APR ije, iza yiyubaka kurenza ayo makipe, ku buryo n’umukinnyi ukomeye ari yo yamufataga.”
Nyuma ya Jenoside, Kiyovu Sports yabaye ikipe isanzwe ntiyongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Ibikombe birindwi ifite yabitwaye mu 1968, 1970, 1983, 1989, 1990, 1992 n’icyo iheruka mu 1993.
Icyakora mu 2011, 2022 na 2023 yagerageje guhatanira Igikombe cya Shampiyona ariko kikayica mu myanya y’intoki.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!