00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SKOL yafunze ikibuga cyo mu Nzove kubera kudahuza na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 February 2025 saa 04:15
Yasuwe :

Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove kubera kudahuza na Rayon Sports yacyifashishaga.

Ubwo IGIHE yageraga mu Nzove saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatatu, yasanze kuri iki kibuga nta n’inyoni itamba mu gihe yari amasaha yo gukora imyitozo ku ikipe y’abagabo ya Rayon Sports.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yari gukora imyitozo yoroheje ku bakinnyi bari mu kibuga ubwo yasezereraga Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Saa Munani n’iminota 29, Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidèle, yanditse ku rubuga rwa WhatsApp ruhuriraho abakinnyi b’iyi kipe ko “Gahunda y’imyitozo yahindutse ko SKOL yafunze ikibuga.”

Yongeyeho ati “Uyu munsi ni ikiruhuko, nta myitozo. Kuri gahunda y’ejo turabamenyesha.”

Umwe mu bakozi b’uru ruganda IGIHE yasanze ku kibuga, yavuze ko cyafunzwe ndetse “ikipe y’abagore yaje mu gitondo isubirayo”.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko gufunga iki kibuga byaturutse ku kuba SKOL itarishimiye imikoranire imaze iminsi iri hagati yayo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatowe mu Ugushyingo, bwasanze menshi mu mafaranga uyu muterankunga agenera ikipe yaramaze kuyakoresha, butangira gushaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bubashe guhemba.

Ku mukino wahuje Rayon Sports na Rutsiro FC, iyi kipe yamamaje byihariye umufatanyabikorwa uyigenera miliyoni 5 Frw kuri buri mukino yatsinze, bikavugwa ko bitanyuze SKOL.

Nubwo ngo atari yo ntandaro, ariko byari bimaze iminsi bikururana kuko amasezerano SKOL yagiranye na Rayon Sports akubiyemo ko mu gihe iyi kipe yifuza kugira undi mufatanyabikorwa ikorana na we, igomba kubanza kubimenyesha uru ruganda ruyigenera asaga miliyoni 200 Frw ku mwaka.

SKOL ni we muterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014, aho amasezerano y’impande zombi yagiye avugururwa buri myaka itatu.

Mu 2022, impande zombi zasinye amasezerano mashya y’arenga miliyari 1 Frw, azarangira mu 2026.

SKOL yafunze ikibuga cyo mu Nzove kubera kudahuza na Rayon Sports
Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwasanze menshi mu mafaranga atangwa na SKOL yaramaze gukoreshwa
Mu 2022, SKOL na Rayon Sports byasinyanye amasezerano y'arenga miliyari 1 Frw azageza mu 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .