Ubwo IGIHE yageraga mu Nzove saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatatu, yasanze kuri iki kibuga nta n’inyoni itamba mu gihe yari amasaha yo gukora imyitozo ku ikipe y’abagabo ya Rayon Sports.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yari gukora imyitozo yoroheje ku bakinnyi bari mu kibuga ubwo yasezereraga Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Saa Munani n’iminota 29, Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidèle, yanditse ku rubuga rwa WhatsApp ruhuriraho abakinnyi b’iyi kipe ko “Gahunda y’imyitozo yahindutse ko SKOL yafunze ikibuga.”
Yongeyeho ati “Uyu munsi ni ikiruhuko, nta myitozo. Kuri gahunda y’ejo turabamenyesha.”
Umwe mu bakozi b’uru ruganda IGIHE yasanze ku kibuga, yavuze ko cyafunzwe ndetse “ikipe y’abagore yaje mu gitondo isubirayo”.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove cyifashishwaga n'amakipe ya Rayon Sports.
Ni nyuma y'uko rutishimiye imikoranire imaze iminsi iri hagati yayo n'iyi kipe yambara ubururu n'umweru. pic.twitter.com/ydnDcToG0j
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 19, 2025
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko gufunga iki kibuga byaturutse ku kuba SKOL itarishimiye imikoranire imaze iminsi iri hagati yayo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatowe mu Ugushyingo, bwasanze menshi mu mafaranga uyu muterankunga agenera ikipe yaramaze kuyakoresha, butangira gushaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bubashe guhemba.
Ku mukino wahuje Rayon Sports na Rutsiro FC, iyi kipe yamamaje byihariye umufatanyabikorwa uyigenera miliyoni 5 Frw kuri buri mukino yatsinze, bikavugwa ko bitanyuze SKOL.
Nubwo ngo atari yo ntandaro, ariko byari bimaze iminsi bikururana kuko amasezerano SKOL yagiranye na Rayon Sports akubiyemo ko mu gihe iyi kipe yifuza kugira undi mufatanyabikorwa ikorana na we, igomba kubanza kubimenyesha uru ruganda ruyigenera asaga miliyoni 200 Frw ku mwaka.
SKOL ni we muterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014, aho amasezerano y’impande zombi yagiye avugururwa buri myaka itatu.
Mu 2022, impande zombi zasinye amasezerano mashya y’arenga miliyari 1 Frw, azarangira mu 2026.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!