Rutsiro FC yemeje aya makuru binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.
Yagize iti "Dushingiye ku biganiro byabaye hagati y’ubuyobozi bwa Rutsiro Fc n’umutoza wayo mukuru Gatera Moussa, turamenyesha abakunzi b’Ikipe ya Rutsiro Fc n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko Gatera Musa n’umunyezamu Matumele Arnold bari bahagaritswe bagaruwe mu nshingano zabo."
Iyi kipe yo mu Burengerazuba izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi, yakirwa na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona.
Indi nkuru wasoma: Bakoze amakosa- Gatera Moussa wahagaritswe na Rutsiro FC


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!