00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro FC yasubije mu kazi umutoza n’umunyezamu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 May 2025 saa 12:08
Yasuwe :

Ikipe ya Rutsiro FC yasubije mu kazi umutoza Gatera Moussa n’umunyezamu Matumele Arnold Monzombo, bahagaritswe tariki ya 28 Mata 2025 bashinjwa umusaruro nkene ku mukino batsinzwemo na APR FC ibitego 5-0.

Rutsiro FC yemeje aya makuru binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.

Yagize iti "Dushingiye ku biganiro byabaye hagati y’ubuyobozi bwa Rutsiro Fc n’umutoza wayo mukuru Gatera Moussa, turamenyesha abakunzi b’Ikipe ya Rutsiro Fc n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko Gatera Musa n’umunyezamu Matumele Arnold bari bahagaritswe bagaruwe mu nshingano zabo."

Iyi kipe yo mu Burengerazuba izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi, yakirwa na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Indi nkuru wasoma: Bakoze amakosa- Gatera Moussa wahagaritswe na Rutsiro FC

Umutoza Gatera Moussa yasubijwe mu kazi nyuma y'iminsi itandatu ahagaritswe
Umunyezamu Matumele na we yasubijwe mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .