Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari yatangaje ko ititeguye gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro, mu gihe Mukura Victory Sports yaba idatewe mpaga ku mukino wahagaze utarangiye kubera ikibazo cy’amatara.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yatangaje ko ubujurire bw’iyi kipe nta shingiro bufite, bityo icyemezo cyari cyafashwe kigomba kubahirizwa.
Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatangaje ko yemeye gukina, ariko igaragaza ko itanyuzwe n’ibyemezo byafashwe ndetse isaba ko izafashwa mu kwitegura umukino wo ku wa Kabiri.
Ibikubiye mu itangazo Rayon Sports yageneye itangazamakuru
Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Akanama k’Ubujurire ka FERWAFA, kuko wafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa. Ni icyemezo kigaragaza akarengane gakomeye.
Nubwo bimeze bityo, nk’ikipe iharanira amahoro, igahagararira abafana bayo, twafashe icyemezo cyo kwitabira umukino wa 1/2 w’lgikombe cy’Amahoro tuzahuramo na Mukura VS, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025.
Impamvu zihamya iki cyemezo:
1. Guharanira amahoro
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’lgikombe cy’Amahoro:
kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w’amaguru. Ni yo ntego ya Association Rayon Sports kandi tuzakomeza kuyiharanira.
2. Guharanira ubutabera n’ubunyamwuga
Nubwo amategeko atubahirijwe, dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo, hagamijwe gusigasira icyizere cy’abakunzi b’umupira n’iterambere rya siporo y’u Rwanda. Abanyamategeko bacu bazakomeza gutanga ibitekerezo n’isesengura mu nyungu rusange z’uyu mukino.
3. FERWAFA ntikwiye kwwica amategeko nkana
Tuributsa ko ari inshingano za FERWAFA kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana. Umuryango uyobora umupira ugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n’abanyamuryango bawo.
Turasaba abanyamuryango ba FERWAFA gusigasira amategeko mu gihe yirengagijwe ku bushake. Twese dufite inshingano yo gukomeza kubungabunga amategeko atugenga.
4. FERWAFA igomba kuzuza inshingano zayo nk’uko amategeko abiteganya
Dushingiye ku ngingo ya 38.5 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igira iti: "Les frais de séjour additionnels des deux équipes et des officiels de match, relatifs à l’hébergement et le transport dans la ville du match seront à la charge de la FERWAFA”;
Turasaba FERWAFA ko yubahiriza iyi ngingo ndetse ikagaragaza umurongo uhamye ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi nshingano mbere y’uko dusubiramo umukino.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!