00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omborenga Fitina yasabye gutandukana na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 May 2025 saa 12:32
Yasuwe :

Myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina, yandikiye Ikipe ya Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano impande zombi zifitanye kuko itubahirije ibyo bumvikanye.

Omborenga yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, ntiyitabajwe mu mikino itatu iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gukina, umutoza Rwaka Claude akavuga ko ari ukumuruhutsa.

Ibyo byabaye mu gihe Omborenga ari mu mazina y’abakinnyi ba Rayon Sports bamaze iminsi bavugwaho kutitanga no gutsindisha ikipe.

Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, Omborenga yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba gusesa amasezerano kuko itubahirije ibyo impande zombi zumvikanye.

Ati "Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo dusese amasezerano n’kipe ya Rayon sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye muri ’contrat’, harimo kutampa ’Recruitement’ yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe."

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ndetse na Omborenga Fitina ubwe, ariko ntibyakunda.

Umwe mu bo muri Rayon Sports wavuganye na IGIHE, yavuze ko atazi neza amafaranga yasigaye ku yo uyu mukinnyi yagombaga guhabwa agurwa, ariko ibyo kuba ikipe imurimo imishahara byo ari ukuri kuko uku kwezi kwa Gicurasi gushobora kuba ukwa gatatu Gikundiro ifitiye abakozi bayo.

Amategeko ya FIFA yemerera abakinnyi bamaze amezi arenga abiri badahembwa gusaba amakipe gutandukana na yo.

Bivugwa ko Omborenga waguzwe miliyoni 30 Frw, yasigawemo miliyoni 2 Frw ndetse akaba ahabwa umushahara miliyoni 1,3 Frw ku kwezi.

Yanditse iyi baruwa mu gihe hari amakuru amusubiza muri APR FC yavuyemo ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2023/24.

Bivugwa ko Ikipe ya APR FC, yahinduye ubuyobozi mu mpera za 2024, ikibona uwabaye Kapiteni wayo nk’umukinnyi ushobora kuyifasha ku ruhande rw’iburyo nubwo ihafite Byiringiro Jean Gilbert na Ndayishimiye Dieudonné.

Ni mu gihe kandi no muri Rayon Sports bivugwa ko ubuyobozi bwayo butabona umusaruro w’uyu mukinnyi, bityo bushobora guhitamo kumurekura, bukongerera amasezerano Serumogo Ali ndetse bugashaka undi mukinnyi uzajya usimbura ku ruhande rw’iburyo.

Amategeko avuga iki?

Amategeko ya FIFA avuguruye agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi yo mu 2024, avuga ko umukinnyi w’umupira w’amaguru wese utishyuwe ibyo ikipe imugomba mu gihe giteganyijwe cyangwa cyumvikanyweho, yemerewe gusesa amasezerano ndetse akemererwa no kuyikurikirana mu nzego nkemurampaka.

Ingingo ya 14, mu gace ka mbere ivuga ko “mu gihe ikipe inaniwe kwishyura umukinnyi byibuze imishahara y’amezi abiri mu gihe giteganyijwe, umukinnyi aba afite impamvu yo gusesa amasezerano ye, ariko akabanza kwandikira ikipe imubereyemo umwenda ayisaba kuba yakemuye ikibazo cye bitarenze iminsi 15.”

Mu gace ka kabiri, ivuga ko “amafaranga atarishyuwe angana byibuze n’ayo yahabwa mu mezi abiri na yo yaba impamvu yo gusesa amasezerano k’umukinnyi, ariko yubahirije ibivugwa mu gace ka mbere.”

Omborenga Fitina yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano
Omborenga amaze umwaka umwe muri Rayon Sports yasinyiye ku wa 30 Kamena 2024
Ku wa Kabiri, Omborenga Fitina yakoranye imyitozo na bagenzi be bari kwitegura umukino wa Rutsiro FC uzaba ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .