Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 bisanga ibindi 2-1 byo mu mukino ubanza, iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.
Ni umukino Gikundiro yatakajemo Kapiteni Muhire Kevin na rutahizamu Fall Ngagne.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Muhire yavuze ko n’ubundi yabwiwe gukina atameze neza. Ibi byatumye ku munota wa 30 asohoka mu kibuga.
Ati “Nagize imvune ku mukino wa Kiyovu. Bambwiye ko ngomba gukina uyu munsi ariko ntabwo nari niteguye.”
Abajijwe niba azi igihe azamara hanze y’ikibuga cyangwa azanaboneka ku mukino w’Amagaju FC uteganyijwe mu mpera z’icyimweru, yavuze ko atabyizeye neza.
Ati “Ntabwo mbyizeye neza 100%. Sindamenya igihe neza, ndabanza guhura n’abaganga gusa ntabwo imikaya (hamstring) itinda kuko ni icyumweru kimwe cyangwa bibiri."
Ntabwo ari Muhire gusa kuko rutahizamu Fall Ngagne nawe yasohotse mu kibuga ku munota wa 68, bigaragara ko yagize imvune nubwo itari ikanganye.
Mu gihe iyi kipe yabura aba bakinnyi bombi yaba ikomerewe kuko aribo bakomeje kuyifasha kwitwara neza.
Gikundiro izasura Amagaju FC ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025 saa 17:00 kuri Stade ya Huye.
Ni umukino ukomeye kuko iyi kipe y’i Nyamagabe izwiho kugora cyane amakipe akomeye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!