Ibi yabitangaje nyuma yo gutsindwa umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wari wahuje Vision FC na AS Kigali, bikarangira iyi kipe ya Birungi itsinzwe ibitego 2-0.
Birungi avuga ko ari umukino batakaje kuko ikipe yakinnye umukino mubi utari gutuma yitwara neza, ndetse wahise ushimangira kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Ati “Ntabwo nishimye kuko twatakaje kandi dutakaza nabi. Hari igihe ushaka impamvu zatumye bibaho zikabura. Nta kwiba kwabayemo, nta kindi kintu ahubwo ikipe yananiwe gukina kuko wabonaga ko nta cyizere yari ifite.”
“Uyu mukino twagombaga kuwutsinda ngo tugire icyizere cyo kutamanuka, ariko biragoye ko twaguma muri Rwanda Premier League, kereka habayeho impanuka izo duhanganye zigatsindwa. Nitumanuka tuzareba ubundi buryo twitegura.”
Yavuze ko hari amasomo Vision FC ikuye mu Cyiciro cya Mbere, ikaba igiye kuyagenderaho ikomeza umurongo wayo wo gutgura abakinnyi bakiri bato.
Ati “Twamenye ko ikipe itegurwa kare kuko twatangiranye ubukene dushaka aba make. Gusa mfite icyizere cy’ejo hazaza ha Vision FC kuko byibuze twakoreshaga abakinnyi bacu twirereye. Nasanze ntacyo bimaze kujya kugura abanyamahanga, kuko nta kinini barusha abacu.”
“Abadufitiye akamaro tuzabagumana, ariko ntabwo bose twabagumana kandi birasanzwe mu mupira w’amaguru. Ubu tuvugana hari umukinnyi wacu wabuze [Ndikumana Faustin Edgar], dushatse kujya kuri Polisi na RIB ngo tumushakishe, abona kwandika ngo yagize ikibazo.”
Birungi yongeyeho ko yakoze byose yari ahsoboye ngo Vision FC yitware neza, kandi akemera ko “ibyo ntakoze byaraniye”.
Vision FC ifite ibyago byo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri kuko yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 20. Mu mikino isigaje harimo uwa Marine FC, Police FC, Rayon Sports na Mukura VS.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!