Amakuru akomeje kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko Pyramids FC yatangiye gukurikiranira hafi myugariro wa APR FC, Niyigena Clément.
Byavugwaga ko ushinzwe gushakira Ikipe ya Pyramids FC abakinnyi yamaze kugera i Kigali ngo akurikire umukino Niyigena akina kuri uyu wa Gatatu.
Ni mu gihe umwe mu bayobozi ba APR FC yabwiye IGIHE ko ayo makuru batayazi.
Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko Niyigena amaze iminsi akurikiranirwa hafi na sosiyete ya MIR Sport Agency ishakira amakipe abakinnyi.
Nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Niyigena na we yemeje ko atazi aho amakuru amwerekeza muri Pyramids FC aturuka.
Ati "Ayo makuru ni mwe muyafite, njye ntayo mfite."
Muri Kamena 2024 ni bwo Niyigena yongereye amasezerano nyuma y’imyaka ibiri aguzwe muri Rayon Sports yari yagezemo avuye muri Marines FC.
Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri APR FC amaze gutsindira ibitego bibiri muri uyu mwaka w’imikino ndetse akaba ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
APR FC yahuye na Pyramids FC inshuro enye mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, mu 2023 na 2024, ndetse Niyigena Clément yakinnye iyo mikino yose.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!