00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyigena Clément muri Pyramids FC?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 April 2025 saa 06:47
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru avuga ko myugariro wayo, Niyigena Clément yifuzwa n’Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, iheruka kugera ku mukino wa nyuma muri CAF Champions League.

Amakuru akomeje kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko Pyramids FC yatangiye gukurikiranira hafi myugariro wa APR FC, Niyigena Clément.

Byavugwaga ko ushinzwe gushakira Ikipe ya Pyramids FC abakinnyi yamaze kugera i Kigali ngo akurikire umukino Niyigena akina kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe umwe mu bayobozi ba APR FC yabwiye IGIHE ko ayo makuru batayazi.

Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko Niyigena amaze iminsi akurikiranirwa hafi na sosiyete ya MIR Sport Agency ishakira amakipe abakinnyi.

Nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Niyigena na we yemeje ko atazi aho amakuru amwerekeza muri Pyramids FC aturuka.

Ati "Ayo makuru ni mwe muyafite, njye ntayo mfite."

Muri Kamena 2024 ni bwo Niyigena yongereye amasezerano nyuma y’imyaka ibiri aguzwe muri Rayon Sports yari yagezemo avuye muri Marines FC.

Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri APR FC amaze gutsindira ibitego bibiri muri uyu mwaka w’imikino ndetse akaba ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

APR FC yahuye na Pyramids FC inshuro enye mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, mu 2023 na 2024, ndetse Niyigena Clément yakinnye iyo mikino yose.

Niyigena Clément aravugwa muri Pyramids FC mu gihe ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko ayo makuru butayazi
Niyigena ni umwe muri ba myugariro bahagaze neza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .